Perezida Kagame yihanganishije Turukia na Syria bashegeshwe n’umutingito
Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

Mu gihugu cya Turukiya na Syria habaye umutingito ukomeye cyane wahitanye abarenga 2000 hanyuma abarenga, abandi benshi barakomereka.
Perezida Paul Kagame yihanganishije ibi bihugu byombi n’abaturage babyo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye (Turukiya), n’aba Syria ku bwo kubura ubuzima bw’abantu benshi, no gusenyerwa n’umutingito.”
Yakomeje agira ati “Abaturage b’u Rwanda bari kumwe namwe mu (...)
Mu gihugu cya Turukiya na Syria habaye umutingito ukomeye cyane wahitanye abarenga 2000 hanyuma abarenga, abandi benshi barakomereka.
Perezida Paul Kagame yihanganishije ibi bihugu byombi n’abaturage babyo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye (Turukiya), n’aba Syria ku bwo kubura ubuzima bw’abantu benshi, no gusenyerwa n’umutingito.”
Yakomeje agira ati “Abaturage b’u Rwanda bari kumwe namwe mu kubakomeza muri iki gihe cy’agahinda.”
Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya yamenyesheje Abanyarwanda babayo ko bitewe n’uriya mutingito isubitse ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu byari kuzaba tariki 10 Gashyantare, 2023 i Ankara.
Imibare y’abapfuye muri Turukiya no muri Syria bose hamwe bageze ku 2,651 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima uvuga ko bashobora kwiyongera.
Perezida wa Turukiya yashyizeho icyumweru cy’icyunamo.
Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko amabendera azururutswa kugeza hagati mu minsi 7 izarangira tariki 12 Gashyantare, 2023, bikazakorwa ku mabendera y’igihugu n’iy’imiryango cyangwa abahagarariye ibihugu byabo muri Turukiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *