skol
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 November 2021

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banya-Kigali bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone.

Ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Kagame,bavuze bati "Uyu munsi, Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day, gahunda y’imyitozo ngororamubiri iba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifasha uyu mujyi mu gukomeza kubungabunga ibinyabuzima n’ubuzima buzira umuze kubawutuye."

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.



AMAFOTO:@UrugwiroVillage

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zivuye muri Africa y’Epfo

Inkura 30 zera zinjijwe mu cyanya cy’inyamaswa cy’Akagera zivanywe muri...
29 November 2021 0

MINISANTE yahishuye umwanzuro wafashwe ku bagenzi binjira mu Rwanda...

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 biswe...
29 November 2021 0

U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu...

Kubera ubukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika...
27 November 2021 0

U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe...

Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda imaze gusinya amasezerano yo...
27 November 2021 1

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane,...
25 November 2021 0

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10%

Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure...
23 November 2021 0