skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye umukino wa BAL ari mu modoka idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo aheruka kwitabira umukino wa BAL,Perezida Kagame yageze kuri BK Arena mu modoka yitwa Land Rover Defender 130 Outbound iri mu zigezweho muri uyu mwaka wa 2024.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaye ari muri iyi modoka ubwo yari yitabiriye imikino ibanziriza iya nyuma ya BAL 2024 iri gukinirwa muri BK Arena kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Kuri uwomunsi hakinwe imikino ibiri irimo uwa mbere warangiye Al Ahly LY yo muri Libya itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.

Iyi modoka ya Perezida Kagame yakozwe muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ifite umwihariko ukomeye.Iyi modoka ye iri mu bwoko bw’ama SUV kandi n’iz’abanyacyubahiro.

Iyi modoka ntitoborwa n’amasasu,ntiyangiza ikirere ndetse ijyanye n’imiterere y’u Rwanda kuko yihariye nu kuzamuka imisozi.

Iyi modoka ifite igisenge kidasanzwe kirinda byose bibi birimo izuba n’urusaku rw’imvura ndetse n’ibindi bitandukanye.

Bivugwa ko agaciro kayo ari hagati y’ibihumbi 130-150 by’amadolari y’Amerika angana n’arenga miliyoni 150 FRW.

Benshi mu babonye iyi modoka bashimye ibara ryayo ry’umukara n’ukuntu ikoze.

Kubera gukomera kwayo n’imbaraga za moteri yayo mu kuzamuka imisozi,nta gushidikanya ko izafasha Perezida Kagame mu bihe byo kwiyamamaza agiye kwinjiramo mu kwezi gutaha.

Mu minsi ishize,Perezida Kagame aherutse gusubiza abamunenze ko yagiye kureba umukino wa Arsenal ko akazi akora agahemberwa bityo amafaranga akuyemo agomba kuyakoresha uko ashaka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa