Prof.Pierre Damien Habumuremyi yasohoye igitabo kivuga ku bibazo biri mu ngo
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

Ni igitabo kigenewe gutegura abashaka kubaka urugo rwiza kandi rurambye, kuko gifasha ugisomye gusobanukirwa neza ibyo kwitwararika ngo agwize umunezero no kuryoherwa n’urushako.
Ni igitabo kigenewe gutegura abashaka kubaka urugo rwiza kandi rurambye, kuko gifasha ugisomye gusobanukirwa neza ibyo kwitwararika ngo agwize umunezero no kuryoherwa n’urushako.
Kigenewe kandi abubatse ingo , aho kibafasha kumenya neza ibyo bitwararika ngo ingo zabo zisubirane, abadafite ibibazo nabo bashobore kubyirinda.
Prof.Pierre Damien avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari ubushakashatsi bakoze bagasanga amakimbirane yo mungo mu Rwanda ari ku rwego rukabije.
Ati” Nandika iki gitabo nashingiye ku bushakashatsi twakoze ku makimbirane aba mu miryango aho twasanze akabije ,ingo 62% zo mu Rwanda zirimo amakimbirane kandi mu byiciro byose( abize,abatarize, mu cyaro no mijyi,abayobozi n’abaturage basanzwe)”.
Iki gitabo gisubiza abibaza n’iba bishoboka ko urugo rwabaho rufite umunezero,aho igisubizo ari Yego!
Gusa ngo bisaba kubitangira ikiguzi runaka nko, kubikorera no kubiharanira.
Muri iki gitabo Pierre Damien Habumuremyi agira inama Abantu kubahiriza amahame icumi , yasobanuye mu magambo make nko kugira :Umuranga mwiza ni umusingi w’urugo rwiza ;
Kwihishuranira no kwigomwa ingeso z’imibereho yo mu busore
no mu bukumi ;
Kuzuzanya,gushyikirana no kujya inama kw’abashakanye;
Kwirinda gucana inyuma no gusesagura urukundo;
Kirazira gukubita no guhoza ku nkenke ku bashakanye;
Gusangira akabisi n’agahiye;
Kubaka icyizere no gusigasira urukundo ruhoraho;
Kubaka no gususurutsa umunezero mu busaswa;
Gusangira umunezero w’urubyaro no kutagamburuzwa no kutabyara.
Nyuma y’ibyo byose ku muryango wabashije kubyubahiraza, biba byiza iyo uhisemo gushingira k’Uwiteka Imana nk’umuyobozi n’umurinzi w’umuryango muri rusange.
Muri iki gitabo kandi umwanditsi agira inama abashaknye mu buryo bwo kumenya neza ko Gushinga urugo rufite umunezero atari ikintu cyoroshye cyangwa cyo ibyo guhubukirwa.
Ahubwo ngo Abashaka gushinga urugo n’abubatse ingo bagomba kumenya
urugamba rubategereje n’intwaro bagomba kwitwaza kugirango barutsinde, byose bikubiye muri icyo gitabo.
Ubusanzwe, Prof. HABUMUREMYI Pierre Damien ni umwanditsi w’ibitabo byinshi bijyanye na politiki y’u Rwanda n’imibereho y’Abaturage.
Yubatse urugo kuwa 18 Nzeri 1982, akaba amaranye na mutima w’urugo we
imyaka mirongo ine, babyaranye abana batanu aribyo bimuha ubunararibonye mu mibanire y’abashakanye iganisha k’urugo rufite umunezero.
Iki gitabo kiri kuboneka mu Ikirezi na Librairie Caritas ku mafaranga ibihumbi 15
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *