Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince Charles ni umwe mu bazita amazina abana b’ingagi ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022.
Nkuko byatangajwe n’Urubuga rwa Twitter rwa Kwita Izina,iki gikomangoma kizasimbura umwamikazi Elisabeth w’Ubwongereza kizitabira uyu muhango udasanzwe.
Rwagize ruti ’Tunejejwe no gutangaza ko Nyiricyubahiro Igikomangoma cya Wales,azita izina muri#KwitaIzina ingagi muri 2022.
Ntihigeze hatangazwa niba Prince Charles azaba ahari imbonankubone cyangwa niba azita izina (...)
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince Charles ni umwe mu bazita amazina abana b’ingagi ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022.
Nkuko byatangajwe n’Urubuga rwa Twitter rwa Kwita Izina,iki gikomangoma kizasimbura umwamikazi Elisabeth w’Ubwongereza kizitabira uyu muhango udasanzwe.
Rwagize ruti ’Tunejejwe no gutangaza ko Nyiricyubahiro Igikomangoma cya Wales,azita izina muri#KwitaIzina ingagi muri 2022.
Ntihigeze hatangazwa niba Prince Charles azaba ahari imbonankubone cyangwa niba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi.
Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *