skol
fortebet

Prof Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana azize uburwayi butamaze igihe kinini.
Bamwe mu bakoranye na Prof Mbanda babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko atari arembye, gusa ngo yari arwaye.
Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw’uwari Umuyobozi we yarwumvise, ariko bisa n’ibitunguranye.
Ati “Ntabwo ndamenya neza uko byagenze, twavuganaga ambwira ko azajya gukoresha “check up” (...)

Sponsored Ad

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana azize uburwayi butamaze igihe kinini.

Bamwe mu bakoranye na Prof Mbanda babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko atari arembye, gusa ngo yari arwaye.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw’uwari Umuyobozi we yarwumvise, ariko bisa n’ibitunguranye.

Ati “Ntabwo ndamenya neza uko byagenze, twavuganaga ambwira ko azajya gukoresha “check up” (kwisuzumisha) kwa muganga, bambwiye ko yagiye kwa muganga uyu munsi agezeyo ahita apfa.”

Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Charles Munyaneza yabwiye UMUSEKE ati “Nta burwayi twari tumuziho, yari amaze amezi atatu tudakorana kuko manda ye yari yararangiye, ariko twavuganaga. Yajyaga ajya kwivuza (medical check-up) ariko yagiyeyo ahita apfa.”

Imirimo Prof Mbanda yakoze

Prof Kalisa Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n’ibindi.

Prof Kalisa Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.

Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.

Ibitekerezo

  • Mwakosora muri titre ni NEC ntabwo ari NESA kandi yari amiri umuyobozi mayo ntabwo ari wayoboye in the past, kook nub yari arangije mandat ariko yari atarasimburwa.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa