skol
fortebet

RBC: Abavuye muri Uganda n’Ubuhinde bategetswe kujya mu kato iminsi irindwi

Yanditswe: Thursday 17, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima cyatangaje ko abagenzi bavuye mu bihugu by’Ubuhinde na Uganda bagomba kujya kato iminsi irindwi muri hoteli zagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Iri tangazo rivuga ko abagenzi bavuye muri ibyo bihugu cyangwa babinyuzemo mu minsi irindwi ishize bagomba kujya mu kato muri hoteli enye gusa zateganyijwe ziri mu mujyi wa Kigali ku kiguzi cyabo.

Uganda, umuturanyi w’u Rwanda mu majyaruguru, izahajwe n’inkubiri ya kabiri irimo ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse bwa mbere mu Buhinde.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko imibare y’abanduye Covid bashya muri Uganda yazamutse ku kigero cya 49% mu cyumweru gishize mu gihe mu cyabanje yari yazamutseho 131%.

Icyemezo cy’u Rwanda cyatangiye gukurikizwa kuwa kabiri, gikurikiye icyo mu cyumweru gishize cya Rwandair - kompanyi y’indege ya leta, gihagarika ingendo zo kujya muri Uganda.

Gikurikiye kandi ijambo Perezida Paul Kagame muri weekend ishize aho yagize ati: "Turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari inkubiri ya gatatu y’icyorezo igenda iza, ntabwo twifuzaga ko na bo ibageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko itugeraho".

Nubwo abagenzi bateze indege bo basanzwe bagenda, hashize umwaka urenga imipaka y’ubutaka y’u Rwanda na Uganda ifunze ku migenderanire y’abantu, hemerewe gusa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Imibare y’abashya bandura Covid 19 mu Rwanda naho ikomeje kuzamuka, yageze ku 1,627 mu minsi irindwi ishize ivuye kuri 474 mu cyumweru cyabanje.

Abantu barenga 390,000 nibo bamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa