skol

RBC iteganya gukingira abahungu,bari mu batera kanseri y’inkondo y’umura abakobwa

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko hari gutekerezwa uko mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, itera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iyo virusi mu baturage.

RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura yibasira cyane ab’igitsina gore, ikaba iterwa na virusi ya HPV yandurira mu mibonano mpuzabitsina, aho abagore bayandura binyuze ku kuba abagabo cyangwa abahungu bayikoranye baba bayifite ku gitsina.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri muri RBC, Dr Maniragaba Theoneste yabibwiye itangazamakuru ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, mu Nama y’Igihugu yo kurandura kanseri y’Inkondo y’umura mu Rwanda.

Yagize ati: “Kanseri y’inkondo y’umura iterwa na virusi ya HPV ifata ku nkondo y’umura, ikinjira mu mubiri iyo umuntu atangiye gukora imibonano mpuzabitsina. Ibimenyetso byayo bishobora kugaragara nyuma y’imyaka 10 cyangwa 15 umuntu ayanduye.”

Yakomeje asobanura ko ubusanzwe umubiri w’umuntu ufite ubudahangarwa bushobora gufasha kuwurinda iyo virusi, cyane cyane ku bagore, ariko iyo ubudahangarwa bugabanyutse ari bwo HPV ishobora kwinjira mu nkondo y’umura igatera ibisebe.

Ati: “Iyo virusi imaze kwinjira mu mubiri, ikomeza gutera ibisebe, iyo bitavuwe bikazavamo kanseri. Umugore wese wakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite iyo virusi ashobora kurwara kanseri y’inkondo y’umura.”

Yavuze ko hari ibihugu bimwe byatangiye gukingira abana b’abahungu virusi ya HPV, mu rwego rwo kuyikumira burundu no kugabanya ikwirakwira ryayo.

Ku bijyanye n’u Rwanda, Dr Maniragaba yavuze ko kuri ubu hatarafatwa icyemezo cyo gukingira abahungu, bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura itaragaragara nk’icyorezo ku bagabo, ariko iyo gahunda ihari.

Yagize ati:“Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ishobora gutera n’izindi kanseri ku bagabo n’abagore, zirimo iz’igitsina gabo, ariko ntabwo byagaragaye ko ari icyorezo nk’uko bimeze ku bagore.

Twebwe nk’u Rwanda twahereye mu gukingira abakobwa, ariko n’abahungu turabazirikana nidusoza ibingibi [gusuzuma]tuzatekereza no ku bahungu”.

U Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027, aho inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bahurije imbaraga mu gukingira, gusuzuma no kuvura iyo ndwara.

Kugeza ubu, gusuzuma kanseri byashyizwe muri serivisi z’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kandi igihugu gifite abaganga b’inzobere bavurira mu bitaro bitandukanye iyo ndwara.

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2024, RBC ivuga ko hari intego ko mu myaka itatu hazaba hakozwe ibikorwa bihamye birimo gusuzuma abakobwa bafite 15 iyo kanseri ku gipimo cya 90%, gusuzuma abagore bafite imyaka kuva kuri 39-49 mu gihugu hose no gutanga ubuvuzi bukenewe kandi bwizewe ku bafite ubwo burwayi bangana na 90%.

RBC ihamya ko mu gihe habura umwaka umwe ngo iyo gahunda igerweho guha ubuvuzi bwa kanseri ababukeneye biri ku gipimo cya 81% mu gihe gusuzuma abagore bafite imyaka 39-49 bigeze ku kugero cya 34%.

Iyo gahunda izashorwamo asanga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda aho u Rwanda (miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika) rukomeje imikoranira n’abafatanyabikorwa barwo mu kigira ngo intego rwihaye igerweho muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Mambo Muvunyi Claude yagize ati: “Turitegura kwakira abarwayi benshi kurushaho, cyane cyane abagore bazaba bakeneye kwitabwaho. Ibyo bisaba ko dukomeza kongera ubushobozi bwacu no gushora imari ihagije. Aya si amafaranga yo gukoreshwa gusa, ahubwo ni ishoramari ryizewe rizatabara ubuzima bwa benshi.”

Gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura ku Isi yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS), mu 2025, aho hari intego ibihugu ku Isi bizaba byayiranduye bitarenze mu 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa