skol
fortebet

RCS yabaye ihagaritse gahunda yo gusura imfungwa muri gereza zose zo mu Rwanda

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCSRwanda) rwatabgaje ko guhera kuri uyu wa 20-27 Kamena 2022, gusura imfungwa bitemewe muri gereza zose zo mu Rwanda.
Nkuko RCS yabivuze mu itangazo yashyize hanze,hazakorwa isuku n’isukura n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ku ibarura rusange ry’abaturage ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwari rwakomoreye iyi gahunda kuva tariki 25 Gashyantare 2022 (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCSRwanda) rwatabgaje ko guhera kuri uyu wa 20-27 Kamena 2022, gusura imfungwa bitemewe muri gereza zose zo mu Rwanda.

Nkuko RCS yabivuze mu itangazo yashyize hanze,hazakorwa isuku n’isukura n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ku ibarura rusange ry’abaturage ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwari rwakomoreye iyi gahunda kuva tariki 25 Gashyantare 2022 nyuma y’igihe itemewe kubera Covid-19 yacaga ibintu mu Rwanda.

Icyo gihe RCS yavugaga ko ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bizasubukurwa hasura umuntu umwe ku munsi kandi wipimishije yaranakingiwe Covid-19.

Ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa byaherukaga gusubikwa muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda.Guhagarika gusura byakozwe mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cyagera mu magereza.

Mu magereza yo mu Rwanda habarurwa imfungwa n’abagororwa bagera ku bihumbi 81, 535 barimo abagore barenga ibihumbi bitanu magana abiri (5,200).

Muri gereza zo mu Rwanda,abantu 22,701 bafungiye icyaha cya Jenoside. Harimo 4342 bakatiwe igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa