skol
fortebet

RCS yahinduye gahunda yari isanzwe yo gusura imfungwa n’abagororwa

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa SSP Uwera Pelly Gakwaya, yatangaje ko gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa yahindutse ku munsi ababo babasuragaho.
Imfungwa n’abagororwa basurwaga ku munsi wo ku wa Gatanu mu Rwanda ariko kuri ubu habayemo impinduka muri iyi gahunda yo gusura,izajya ikorwa kuwa gatandatu.
SSP Pelly Gakwaya Yagize ati" gahunda yavuguruwe bitewe nuko wasangaga hari bamwe mu bakozi baburaga agahushya ko gusura ababo bafungiye muri Gereza bityo bikaba byababeraga (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa SSP Uwera Pelly Gakwaya, yatangaje ko gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa yahindutse ku munsi ababo babasuragaho.

Imfungwa n’abagororwa basurwaga ku munsi wo ku wa Gatanu mu Rwanda ariko kuri ubu habayemo impinduka muri iyi gahunda yo gusura,izajya ikorwa kuwa gatandatu.

SSP Pelly Gakwaya Yagize ati" gahunda yavuguruwe bitewe nuko wasangaga hari bamwe mu bakozi baburaga agahushya ko gusura ababo bafungiye muri Gereza bityo bikaba byababeraga imbogamizi".

Gahunda y’abana babanyeshuri yabaga ku wagatandatu bagasura ababyeyi nayo yahindutse ubu bizajya bikorwa mu cyumweru cyambere cya buri kwezi.

Usibye umunsi wo kuwagatanu wahindutse ugashyirwa ku wagatandatu, ntakindi cyahindutse ndetse n’umwanya uhabwa abasuye imfungwa n’abagororwa ungana n’iminota 15 ntiwahindutse.

Ibitekerezo

  • Mwadufasha mukadukuriraho kujya gusura abacu twipimishije kubera ko amikoro nikibazo.

    in byiza bifite ireme uwo mubyeyi yateketeje neza.

    Nahigipimo cya covid

    None se abanyeshuri nabo nurwego rwamagereza rubagenga ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa