skol
fortebet

Reba ubwiza bw’urugo rwa Bamporiki afungiwemo by’agateganyo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko Bamporiki Edouard yasuwe n’umunyamakuru Nkundineza Jean Paul mu rugo rwe ruteye amabengeza aho afungiye by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.
Uyu Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yafungiwe mu rugo rwe kuwa 05 Gicurasi 2022 aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Uyu mugabo kuva ubwo ntiyemerewe kuva mu rugo rwe nkuko RIB yabitangaje mu itangazo (...)

Sponsored Ad

Uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko Bamporiki Edouard yasuwe n’umunyamakuru Nkundineza Jean Paul mu rugo rwe ruteye amabengeza aho afungiye by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Uyu Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yafungiwe mu rugo rwe kuwa 05 Gicurasi 2022 aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uyu mugabo kuva ubwo ntiyemerewe kuva mu rugo rwe nkuko RIB yabitangaje mu itangazo yashyize hanze uwo munsi.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Bamporiki afungiwe mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Hope,mu kagari ka Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro,mu mujyi wa Kigali.

Ikinyamakuru BWIZA dukesha aya Mafoto kivuga ko Bamporiki yagaragaye atemberera hejuru y’iyi nzu ye yambaye ikabutura y’umweru,agapira k’umukara ndetse afashe telefoni mu ntoki.

Icyakora uyu munyamakuru yavuze ko ayo mafoto yayafatiye mu ntera ya metero 200 uvuye kwa Bamporiki kuko ngo hacungiwe umutekano cyane.

Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.

Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza.

Ategekwa kandi kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.

Mu 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.


Ibitekerezo

  • Yibye menshi kabisa, urwo rugo ni agatangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa