skol
fortebet

Rubavu: Abaturage barifuza ko ubuyobozi buhagarika kubabuza kugurisha ibyo batunze ngo birwaneho mu bihe bibi bya COVID-19

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo bwanze ko bagurisha ibyo batunze kugira ngo birwaneho muri ibi bihe bibi bya COVID-19,aho bavuga ko umutungo w’umuntu ariwo umugoboka igihe bibaye ngombwa.

Sponsored Ad

Kuwa 17 Mata 2020,Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Habyarimana Gilbert yandikiye ibaruwa Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge abasaba kubuza abaturag kugurisha imitungo yabo muri iki gihe cya COVID-19 kubera ko hari abari kubafatirana n’ibihe bibi bakabahenda,bigatesha agaciro imitungo yabo.

Muri iyo baruwa,Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bwafashe umwanzuro ko ntahererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure ryemewe gukorwa muri ibi bihe hakirimo kwubahirizwa ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ibaruwa y’Ubuyobozi ivuga ko ubugure buzagaragara ko bwakozwe muri iki gihe, harimo guhenda abaturage babafatiranyije n’ibihe cya Coronavirus turimo, ubwo bugure buzateshwa agaciro.

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus aho yategetse abantu kuguma mu rugo bituma abakoraga nyakabyizi bahura n’ibihe bikomeye.

Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo guha ibiribwa imiryango ibikeneye cyane mu gihugu, gusa haracyari benshi bavuga ko bitarabageraho ndetse n’abavuga ko bahabwa bicye cyane bitabahagije.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Rubavu babwiye BBC ko ubuyobozi budakwiye kubabuza kugurisha ibyabo mu gihe budashoboye kubaha ibyo bakeneye byose muri ibi bihe barimo.

Umuturage wo mu murenge wa Nyakiriba Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Nyakibande yagize ati:

"Icyo umuntu afite nicyo kimugoboka mu bihe bikomeye, umuntu niba ashonje afite icyo yagurisha akabona uko abaho nta muyobozi ukwiye kubyivangamo".

Umugore wo mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo avuga ko, koko n’uri kugurisha ikintu muri iki gihe koko ahendwa, ariko ko nta yandi mahitamo mu gihe aba agirango arengere abe.

Ati: "Umuntu agurisha bitewe n’ububabare afite, aho kugira ngo abana bagupfire mu maso wazahaha ibindi".

Umuturage wo mu murenge wa Rubavu Akagari ka Byahi ati: "Ni byiza ko ubuyobozi burinda abantu guhendwa, ariko nanone akawe niko kakugoboka, nubwo koko wagurishwa uhenzwe ariko ukabona icyo urya kuko benshi barashonje".

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ingingo ya 34 ivuga ko "buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite" ko uwo mutungo utavogerwa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange.

U Rwanda rwongereye igihe cyo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) ubu kizamara hafi ibyumweru bitandatu kugeza tariki 30 z’uku kwezi kwa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa