skol
Kigali
Fortebet

Rubavu: Akari ku mutima wa wa mutetsi wafunzwe nyuma yo guhagarararira akarere mu muhango wo Kwibuka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022

Umugabo witwa Mbarushimana Jean Claude usanzwe atekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo wari uri mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe ashimira inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 12 Nyakanga 2022 ari kumwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.

Ni nyuma y’uko Mbarushimana yari yoherejwe guhagararira Nyiraneza mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri GS Nkama,akisanga ariwe mushyitsi mukuru w’akarere.

Mbarushimana Jean Claude nyuma yo gufungurwa yashimiye leta kubera inzego z’ubutabera zashyize mu gaciro zikamurenganura.

Ati “Bakoze iperereza basanga ndi umwere ari ukumbeshyera barandekura. Njyewe noherejwe n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero,ndabwira abanyarwanda ko leta ishishoza ikarenganura urengana’’.

Bijya gutangira,Kuwa 03 Kamena 2022,Umuyobozi w’Umurenge wa Rugerero yari yohereje Nyiraneza ngo amuhagararire mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cya GS Nkama kubera izindi gahunda zihutirwa yari afite bihurirana nuko uyu muyobozi nawe atabonetse.

Nkuko Nyiraneza yabitangaje mbere y’uko afungwa,yagerageje kuvugisha abandi bayobozi bo mu kagari iki kigo kirimo ariko bose bamubwira ko bataboneka birangira yohereje Bwana Mbarushimana kubera ko ngo yari azi ko ari umuyobozi w’intore mu mudugudu.

Ubwo uyu mutetsi yajyaga gushyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uhagarariye akarere,amakuru avuga ko bamwe mu barokotse Jenoside bagize ihungabana.

Ibi byababaje benshi basaba ko inzego zibishinzwe zigira icyo zikora, ari nabwo abo bakekwa bahise batabwa muri yombi.

Ivomo:IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Volcano Express igiye kuza gutanga umusada mu gutwara abagenzi I...

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo...
7 August 2022 0

Karongi: Bamwe mu bakobwa bari kwiteza inda kugira ngo bahabwe amafaranga...

Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu murenge wa Ruganda,mu karere ka Karongi...
3 August 2022 1

Ibyo wamenya kuri ba Minisitiri bashya, Dr Ngabitsinze w’Umukarateka na...

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya uyu munsi, aho Dr....
30 July 2022 0

Mu Rwanda:Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi barakomereka...

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga Imodoka...
21 July 2022 1

Rubavu: Ubuyobozi bugiye kugoboka ba baturage bari batangiye kugurisha...

Mu minsi ishize nibwo abaturage bo mu Murenge wa Rubavu batangaje ko...
21 July 2022 0

Minisitiri Gatabazi yavuze amagambo yihariye ku mwuzukuru wa 2 wa Perezida...

Ange Kagame, umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Kagame, yibarutse ubuheta...
20 July 2022 0