skol
fortebet

Rubavu:Bamwe mu baturage batangiye kugurisha imyambaro batunze kubera inzara

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu Kagari ka Gikombe ahitwa ku kibuga mpuzamahanga Mu murenge wa Rubavu hari abavuga ko kubera inzara ubu batangiye kugurisha imyenda basanzwe bambara.
Aba baturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru,yabasanze ku kibuga ko ushaka kugura imyenda basanzwe bambara ahabasanga akihahira.
RADIOTV10 ivuga ko abarenga ijana biganjemo igitsinagore, bacuruzaga imyenda bigaragara ko ishaje.
Aba baturage bavuga ko iyi myenda bari kugurisha isanzwe ari (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu Kagari ka Gikombe ahitwa ku kibuga mpuzamahanga Mu murenge wa Rubavu hari abavuga ko kubera inzara ubu batangiye kugurisha imyenda basanzwe bambara.

Aba baturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru,yabasanze ku kibuga ko ushaka kugura imyenda basanzwe bambara ahabasanga akihahira.

RADIOTV10 ivuga ko abarenga ijana biganjemo igitsinagore, bacuruzaga imyenda bigaragara ko ishaje.

Aba baturage bavuga ko iyi myenda bari kugurisha isanzwe ari iyabo bambara n’abo mu miryango yabo, bahisemo kuza kuyiteza kuko ubuzima bwahindutse kubera guhagarikirwa akazi kabo.

Bavuga ko “ukena ufite itungo rikakugoboka” bityo ko na bo babonye nta kindi bakora uretse kwitabaza ibihuye n’ibyo basanzwe bakora.

Umwe ati “Mfata imyenda mfite nkajogora nkaza nkagurisha, nkabona icyo abana banjye bararira ubuzima bugakomeza.”

Bavuga ko na bo ubwabo batishimiye kujya kugurisha imyenda yakoze ku mubiri wabo ariko ko nta kundi babigenza.

Undi ati “Turiyambura ibyo dufite tukaza tugatandika ni bwo bwihebe dufite.”

Bavuga ko bari basanzwe bafite imyenda ihagije ndetse basanzwe bayicuruza, ku buryo babonaga gukomeza kuyirebesha amaso kandi mu nda harimo umuyaga, byaba ari imibare micye.

Undi ati “Umuntu arakena yarangiza agafata mu byo yaguze akaza agacuruza akabona ibirayi by’abana akitahira.”

Bavuga ko baramutse batabonye ababafasha n’iyi myenda yabo bari guteza izashira, bagasigara bandavura.

Ati “Bizashira nyine twambare ubusa, si byo se mushaka, abayobozi ni byo bashaka.”

Bavuga ko hari bagenzi babo bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe, ubuyobozi bukabafasha kubabonera igishoro ubuzima bugakomeza ariko aba bo mu Murenge wa Rubavu basa nk’abibagiranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harelimana yamagana ubu bucuruzi, akavuga ko bidakwiye ko aba bacuruzi bagurisha imyenda yabo bambara.

Gusa yabijeje ko ubuyobozi bugiye kwiga ikibazo cy’aba banyarwanda ubundi haba hari ubufasha bahabwa bukabageraho.

Ati “Buri kibazo burya iyo cyamenyekanye, igisubizo kiraboneka, turaza kubegera byihariye tuvugane nabo turebe imbogamizi baba bafite.

Muri aka Karere ka Rubavu hari umubare utari muto w’abari basanzwe bashakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ariko imirimo yabo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 hanyuma ingedo zambukiranya imipaka zigaharagara.

Ubu aba baturage ntibacyerekeza muri RDC kubera ikibazo kiri mu mubano w’u Rwanda na DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga M23.

IVOMO:RADIOTV10

Ibitekerezo

  • Ariko rero,izi ni ingaruka za bamwe mu bayobozi,bikunda,badatekereza ku hazaza. Kuki bumva ko bizahora ari byiza gusa? Bakwiye gutegurira abaturage ubuzima,ku buryo ibindi byazaza ari inyongera,harimo no kwiringira gukorera muri Congo. Ko ubutaka tubufite buhagije, kuki butabyazwa umusaruro? Ko bamwe nibajya mu buhinzi,abandi bazabuheraho bashakisha indi mibereho,ariko nibura no kurya bitagoranye? Kugera aho umuntu ahitamo kugurisha ibyo yari yambaye!
    Si ikibazo cya Rubavu gusa, mu gihugu hose kirahari,kandi uko iminsi igenda,niko birushaho gukomera. Hakwiye ingamba zihamye rero,kandi z’igihe kirekire,bitabaye ibyo,abazadukomokaho bazahura n’akaga gakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa