skol
fortebet

Rubavu: Hatangajwe igihe Gare nshya y’Akarere izubakirwa

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hashize igihe kinini havugwa ko mu karere ka Rubavu, hagiye gutangira imirimo yo kubaka Gare [I Nyakabungo] ariko uyu munsi hamenyekanye igihe imirimo izatangirira n’igihe izarangirira.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yagize ati"nibyo koko hashize igihe kitari gito hateguwe kubaka Gare ya Rubavu ariko hagiye haboneka imbogamizi zitandukanye nka Covid-19 ndetse n’abaturage bamwe bari bataremera amafaranga babariwe y’ingurane y’ubutaka bwabo.

Umuyobozi wa Jari investment ati"Tubijeje ko iyubakwa rya Gare ya Rubavu rizatangira mu kwezi kwa 2/2022 Kandi turarangiza gutegura gahunda yo kubaka Gare bitarenze mu kwezi k’Ukuboza ikindi kandi abataremera kwishyurwa nabo dutegereje umwanzuro wabo ariko bagenzi babo icyenda tumaze kubishyura miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, hasigaye abantu batatu bazishyurwa miliyoni 300 FRW mbere yo gutangira kubaka gare.

Nyiratabaro Hassina, Umuturage wahawe ingurane,yashimiye Jali investment ati"Ndishimye cyane, bampaye amafaranga menshi nshobora Kuba nanabahenze! Nzashaka ahandi heza ho gutura cyangwa nigire kugura Kigali kuko Amafaranga bampaye arahagije."

Iyi gare ya Rubavu izatwara agera kuri miliyari hafi eshanu kandi izubakwa mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu gusa.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa