Rubavu: Umugabo yasanzwe mu mugozi yiyahuye umugore we yemeza ko yabitewe n’ideni ry’inyama
Yanditswe: Sunday 07, Feb 2021
Umugabo witwa Rukara Athanase wari ufite imyaka 27 yiyahuye akoresheje umugozi, umugore we akaba avuga ko yabitewe n’amadeni y’ibihumbi 80 by’inyama yari yarikopesheje.
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa kumi mu mudugudu wa Ruhangiro, Akagari ka Kabirizi umurenge wa Rugerero. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru aya makuru.
Ati “Biravugwa ko byatewe n’ideni ry’inyama zifite agaciro k’ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha ayo mafaranga ngo yishyure. Bakomeje kumwishyuza ahitamo kwiyahura.”
Yakomeje asaba abaturage kujya bageza ku buyobozi ibibazo bafite kuko nk’ibihumbi 80 bitari kubura aho kugira ngo igihugu kibure umuntu.
Abaturage bavuga ko mukuru we yari yaramwimye amafaranga kuko na we hari andi yari amurimo. Nyakwigendera asize abana batatu n’umugore.
Inkuru ya IGIHE
Ibitekerezo
Kuki Rubavu ariyo irikuvugwamo abantu biyahuye? Umuntu afata ideni rya mafaranga ibihumbi 80 fr ntabwishyu .