skol
fortebet

Rubavu: Umugezi wa Sebeya wuzuye cyane uheza abantu mu nzu

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 nibwo hamenyekanye ko imvura nyinshi yaraye iguye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ufungirana abantu mu mazu.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye ikinyamakuru Kigali Today ko iyi mvura koko yaguye igatuma Sebeya yuzura cyane, igaheza abantu mu nzu bari gukura abantu mu mazu.

Yagize ati "Ubu turimo turafatanya n’inzego mu gukura abantu mu mazu Sebeya yasanzemo. Icyakora uretse amazu, ntabahasize ubuzima."

Amazi ya Sebeya yateye abaturage batuye mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero aho amazi yasanze abaturage mu mazu ubuyobozi bujya kubakuramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko batarabarura abangirijwe uko bangana n’amazu ari buze gusenywa n’amazi ariko yizeza ko ubutabazi buhari ku bibasiwe n’icyo kibazo.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ubu birakorwa mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero, muri byo hakaba harimo ibijyanye no gukora amaterasi arwanya ko ubutaka bwongera gutwarwa, gukora imirwanyasuri ku misozi ifata amazi, gutera ibiti ku misozi, no kubaka ingomero zifata amazi.

Bizajyana no kubaka inkuta zibuza amazi kurenga umugezi akajya kwangiriza abaturage, ibi bikorwa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba mu Rwanda akavuga ko bizatuma ibiza biterwa na Sebeya biba amateka.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byatangijwe muri Werurwe 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni ibikorwa bizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa