skol
fortebet

Rubavu: Umukozi wo mu rugo arashinjwa guha abana ibiryo bihumanye,babiri bapfuye

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Rubavu-Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 Polisi yataye muri yombi umukozi wo mu rugo rwa Minani ushinjwa kuroga abana batanu, babiri muri bo bagapfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza mu Karere ka Rubavu. Uyu mukozi yahitanye abana babiri mu gihe abandi batatu barwariye mu bitaro bya Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,IP Eulade Gakwaya yabwiye UMURYANGO ko uyu mukozi yagaburiye ibiryo abo bana batanu barimo n’umugore wari waje gusura urwo (...)

Sponsored Ad

Rubavu-Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 Polisi yataye muri yombi umukozi wo mu rugo rwa Minani ushinjwa kuroga abana batanu, babiri muri bo bagapfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza mu Karere ka Rubavu. Uyu mukozi yahitanye abana babiri mu gihe abandi batatu barwariye mu bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,IP Eulade Gakwaya yabwiye UMURYANGO ko uyu mukozi yagaburiye ibiryo abo bana batanu barimo n’umugore wari waje gusura urwo rugo yakoragamo.

Ngo nyuma y’akanya gato, abana babiri bahise bitaba Imana.

Abitabye Imana ni abana babiri b’umuturanyi aribo Ndamyebuke Pascal w’imyaka icyenda na Ndikubwimana Benjamin wari ufite itanu mu gihe uwitwa Niyonzima Fulgence w’imyaka 12, umwana wa Minani n’umubyeyi wari wabasuye bajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi.

IP Eulade Gakwaya abwiye UMURYANGO ko badashobora kwemeza niba koko uyu mukozi yararoze abo bana kuko abaganga bamaze gufata ibizamini bityo ibisubizo bikaba aribyo bizahamya neza ukuri kwabyo.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane buri wese wagize uruhare mu rupfu rw’aba bana.Ngo Minani n’umugore we baburiwe irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa