Rubavu: Umurambo w’umukobwa bicyekwako yafashwe ku ngufu bawusanze mu ishyamba
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017
Kuri uyu wa 22 Kanama 2017 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Mutuyimana Marie Claire w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu wishwe anizwe.
Umurambo w’uyu nyakwigendera wasanzwe mu ishyamba. Ngo yari yagiye guca imishingiriro mu ishyamba ari na ho abagizi ba nabi bamunigiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende Rwibasira Jean Bosco yemeje aya makuru atangaza ko hataramenyekana abamwivuganye. Yagize ati “ Ni byo uwo mukobwa yishwe (...)
Kuri uyu wa 22 Kanama 2017 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Mutuyimana Marie Claire w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu wishwe anizwe.
Umurambo w’uyu nyakwigendera wasanzwe mu ishyamba. Ngo yari yagiye guca imishingiriro mu ishyamba ari na ho abagizi ba nabi bamunigiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende Rwibasira Jean Bosco yemeje aya makuru atangaza ko hataramenyekana abamwivuganye.
Yagize ati “ Ni byo uwo mukobwa yishwe anizwe, ubu yajyanywe ku bitaro bya Kijote abaganga baracyakurikirana ngo bamenye uburyo yishwemo ariko bikekwa ko yishwe anizwe, abamwishe baracyasahakishwa” Yabibwiye Izubarirashe.rw
CIP Kagamugire Theobald, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yabwiye Umuryango.rw ko ayo makuru bayamenye ndetse ko batangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa.
Ku bijyanye n’uko uyu mukobwa yaba yafashwe ku ngufu mbere y’uko yicwa , Theobard yabwiye Umuryango.rw ko nta kimenyetso gihamya neza ko yaba yafashwe ku ngufu.Ngo umurambo we wajyanwe kwa muganga kugirango ukorerwe isuzuma.
Uyu muyobozi avuze ibi mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko abishe uyu mukobwa ngo babanje kumufata ku ngufu, bakigira inama yo kumuhorahoza ngo ataza gutanga amakuru y’uko bamuhohoteye.
Aka niko gace kabereyemo ubwicanyi.
<img32661|center
Ibitekerezo
JEAN DAMASCEN