Mu Murenge wa Bugeshi muri wo mu karere ka Rubavu,umuyaga udasanzwe waraye usenye inzu zisaga 59. Uyu muyaga watwaye ibisenge urimbura ibiti, n’inzu zubatswe neza ziziritse na zo utwara ibisenge byazo. Abahuye n’ibi biza bacumbikiwe n’abaturanyi babo.
Abaturage basenyewe, bavuga ko uyu muyaga utari usanzwe kuko waje utwara ibisenge by’inzu utuma n’amatafari yubakishije inzu agwa hasi yangiza na bimwe mu bikoresho byari mu nzu.
Kuwa 22 Nzeri umwaka ushize nabwo Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro,isenya ibintu binyuranye muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Rubavu, birimo inzu z’abaturage, amapoto y’amashanyarazi, amashuri ndetse n’imyaka y’abaturage yarengewe.
Iyi mvura ikomeye yarimo umuyaga mwinshi n’amahindu yaguye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, yasenye inzu 29 z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine, igusha amapoto y’amashanyarazi inafunga umuhanda wa Rwanzekuma.
Iyo mvura yaje ikurikira iyaguye mu mpera za Mata 2020 mu mirenge ya Kanama na Nyundo,yo muri aka karere, yuzuza umugezi wa Sebeya bituma wangiza amazu 9 y’abaturage hamwe n’imyaka ihinze kuri hegitari 13.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *