skol
fortebet

Rubavu:Uwari umukozi w’Umurenge yasobanuye impamvu yatumye yohereza umutetsi ngo ahagararire akarere mu muhango wo Kwibuka

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero wirukanywe nyuma yuko yohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka, yavuze ko iriya gahunda yayitegujwe bitunguranye na we akohereza uriya ariko ko atari asanzwe azi ko ari umutetsi.
Uyu mukozi witwa Nyiraneza Esperance avuga ko iyi gahunda yo guhagarira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama, yayimenyeshejwe mu gitondo cy’umunsi yagombaga kuberaho. (...)

Sponsored Ad

Uwari Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero wirukanywe nyuma yuko yohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka, yavuze ko iriya gahunda yayitegujwe bitunguranye na we akohereza uriya ariko ko atari asanzwe azi ko ari umutetsi.

Uyu mukozi witwa Nyiraneza Esperance avuga ko iyi gahunda yo guhagarira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama, yayimenyeshejwe mu gitondo cy’umunsi yagombaga kuberaho.

Avuga ko kuri uwo munsi tariki 03 Kamena 2022, yari afite gahunda eshatu zirimo iyo gusoza Itorero ndetse n’undi muhango wo Kwibuka wagombaga kubera ku rindi shuri.

Ati “Gahunda yo kwibuka aho ku Nkama, Gitifu yayimbwiye mu gitondo kandi izo gahunda nari nzisanganwe. Bwaracyeye njya ku Murenge gusoza itorero, bigeze saa yine, Gitifu aravuga ati ‘urajya kwibuka ku Nkama’ ndamubwira nti ‘mfite gahunda nyinshi ntabwo bishoboka.”

Nyiraneza avuga ko icyo gihe yabwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ko yashaka undi mukozi ujya guhagararira Umurenge, ati “Ni ikigo kiri ku musozi pe, ndamubwira nti ‘bibaye byiza wakoherezayo Veterineri ufite na moto akihuta’.”

Avuga ko Gitifu we gahunda yari afite yo gusezeranya abashyingiranywe, yarangiye nka saa tanu mu gihe we yari afite izindi gahunda.

Nyiraneza akomeza avuga ko yabuze uko abigenza akareba umutoza wo ku rwego rw’Umurenge akaba n’Umuyobozi w’Umudgudu [ari we mukozi utekera abanyeshuri], akamwoherezayo.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri biga kuri College Inyeramihigo, yageze muri uyu muhango wo Kwibuka, agashyira indabo ku rwibutso ariko bakaza guhita bamuhagarika kuko umwe mu bo mu muryango we yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Nyiraneza avuga ko uwo munsi Perezida wa Ibuka mu Murenge yahise abasanga aho bari mu nama ku Murenge, akaza amwuka inabi ababwira ko umuntu bohereje muri uyu muhango afite imiziro.

Avuga ko we atari azi ko uyu mugabo yohereje afite ayo mateka, ati “Kuko asanzwe ari Umutoza w’Intore yanatoje ba Gitifu b’Utugari yanabaye n’umuyobozi njye navuye mu Murenge wa Nyakiriba nkamusanga muri Rugerero ari umutoza w’Intore usanzwe, ntakindi kintu kibi nari nsanzwe muzi.”

Avuga kandi ko atari azi ko ari umukozi utekera abanyeshuri, ati “Nubwo bari kuvuga ngo ni umukwikwi murebye kuri iyo foto ni umutoza w’Intore, n’uwo mupira arawambaye. Kuba ari umukwikwi ntabwo nari mbizi. None se yari kuba ari umukwikwi akaba yari aho? Iyaba ari umukwikwi yari kuba ari ku kigo cy’ishuri nyine ari guteka.”

Uyu mukozi avuga ko atumva ukuntu ibintu byabaye mu kwezi gushize, byagarutse nyuma y’ukwezi bibaye, akavuga ko hari ubiri inyuma washatse kumwubikira imbehe.

Akomeza avuga ko n’akanama gashinzwe imyitwarire mu Karere kanakurikiranye iki kibazo kikimara kuba ndetse na we akakitaba akagasobanurira ariko ko nyuma yuko bisakaye mu binyamakuru, ari bwo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyemezo cyo kumwirukana.

Ati “Akarere kahise kanyoherereza ibaruwa kuri WhatsApp kampagarika ku kazi kuko byari bishyushye.”

Nyiraneza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari wamwohereje ari we uri mu makosa kuko na gahunda yari yakoze, yarangiye kare ku buryo yashoboraga kwitabira uriya muhango wo Kwibuka ariko ntageyo.

Nyuma yuko Ubuyobozi bw’Akarere buhagaritse uyu mukozi, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga, yavuze ko Umuyobozi w’Akarere na we yagize uburangare kuko yatinze gufatira icyemezo uyu mukozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa