skol
fortebet

RURA yasabye abamotari kugira isuku nyuma yo gushinjwa n’abagenzi kutiyitaho

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorerere RURA, rurakangurira abamotari guhindura imyumvire bakumva ko isuku ku mubiri wabo, ku byo bambaye ndetse no ku binyabiziga baba batwayeho abagenzi ari ngombwa. Abagenzi na bo bakaba bagaya abamotari batagira isuku nk’uko babibwiye.
Bamwe bagenzi bakora ingendo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bifashishije uburyo bwo gutega moto kugira ngo bagere iyo bagana mu buryo bwihuse. Bavuga ko rimwe na rimwe bibabera ihurizo iyo babonye ubatwaye uko aba asa ndetse n’ibyo aba (...)

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorerere RURA, rurakangurira abamotari guhindura imyumvire bakumva ko isuku ku mubiri wabo, ku byo bambaye ndetse no ku binyabiziga baba batwayeho abagenzi ari ngombwa. Abagenzi na bo bakaba bagaya abamotari batagira isuku nk’uko babibwiye.

Bamwe bagenzi bakora ingendo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bifashishije uburyo bwo gutega moto kugira ngo bagere iyo bagana mu buryo bwihuse. Bavuga ko rimwe na rimwe bibabera ihurizo iyo babonye ubatwaye uko aba asa ndetse n’ibyo aba yambaye bidasukuye. Nkwakuzi Olivier, umwe mu batuye muri Kigali agira ati, ’’Hari ubwo umumotari aguha casque isa nabi bikaba bitagushimisha ariko ntubimubwire ukumva irimo umunuko yanyweremo isigara cyangwa se harimo undi mwuka mubi cyangwa se ukabona ku ikote yambaye hariho umwanda cyangwa se akaba yambaye ipantalo idafuze biba bibangamye cyane nko kuri wowe mugenzi uba wambaye neza cyangwa se ugiye ahantu runaka’’

Bamwe mu bamotari bemeranywa n’aba bagenzi, bakavuga ko kutagira isuku bigaragara kuri bagenzi babo bihesha isura mbi uyu mwuga. Uzayisaba Alexis, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda FERWACOTAMO, avuga ko iki kibazo hari umuti barimo kukivugutira umuti yagize ati, ’’Dukora ubukangurambaga ndetse dufite na gahunda yo kugira ngo dushyireho abafashamyumvire kugira ngo bajye babafasha kugira isuku ari ku bikoresho bakoresha aha ndavuga moto, casque zabo imyambaro bambaye no kugira isuku ku mubiri wabo ubwabo’’

Urwego rw’igihugungenzuramikorerere RURA, rurasaba abamotari kujyana n’intambwe igihugu kimaze kugeraho mu isuku. Tony Kulamba, umuvugizi wa RURA yagize ati, ’’Turabasaba mbere na mbere kureba aho ibihe bigeze bareba uko umuhanda bagendamo uba usukuye nta mwanda urangwamo barebe ubusitani bwiza, imikindo barebe ba babyeyi bahakora isuku ijoro n’umunsi kugira ngo umujyi wacu ugire isuku nabo nibawugendamo bagire isuku, isuku ku mubiri kuri moto bubahe abagenzi batwara bahe abo bagenzi serivisi nziza inoze ijyanye n’isuku ku babatwaye’’

Tony Kulamba, umuvugizi wa RURA

RURA kandi irasaba abagenzi gutangira kwanga gutwarwa n’abamotari badafite isuku kuri bo cyangwa ku binyabiziga byabo kimwe n’abatagaragaza ikinyabupfura mu kazi kabo.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa