Rusesabagina yaje mu rukiko nta mwunganizi Sankara avuga ko ari amayeri yo gutinza uru rubanza rwasubitswe
Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021
Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imipaka rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo 20 kubera ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakekwaho.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021,Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwe mu bunganizi be mu bijyanye n’amategeko cyane ko bwa mbere yari kumwe na Me Gatera Gashabana nyuma haza Me Rudakemwa Felix.
Rusesabagina akigera mu rukiko yagize ati “Murakoze nyakubahwa. Uyu munsi sinunganiwe. Ejo mwadusomeye urubanza rw’imbogamizi, mumaze kuyisobanura twarayiregeye. Tumaze kujurira twumvise iyo mbogamizi igiye ku ruhande.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina atunganiwe uyu munsi bisa nk’ibyakozwe ku bushake kandi “twumva urubanza rwakomeza.’’
Bwavuze ko kuba Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina atagaragaye mu rukiko ‘yarusuzuguye’ kuko abizi neza ko icyemezo cyafashwe kidahagarika gukomeza k’urubanza kandi ni yo icyo cyemezo cyafatwa byagirwamo uruhare n’urukiko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ari uburyo bakoze bwo gutinza iburanisha kandi bikozwe nkana.Bwavuze ko imyitwarire ya Me Rudakemwa ikwiye gufatirwa ibihano kuko bidakwiye ko umunyamwuga nkawe atinza urubanza nkana.
Rusesabagina we yagize ati "Ubusanzwe nari mfite abunganizi babiri, kuba nta n’umwe uhari, urubanza rwanjye ruracyari rurerure. Nababwiye ko uyu munsi twaje tutiteguye kuburana.’’
Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe n’uburyo bwasabye ko dosiye ihuzwa kandi hakaba hari ibyaha bihuriweho, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza ko urubanza rusubikwa.
Buti “Turasaba ko urubanza rutaburanishwa uyu munsi, aba bantu batunganiwe kuko ejo hateganyijwe iburanisha.’’
Ubushinjacyaha bwavuze ko amakosa yakozwe n’umwunganizi ku buryo uregwa atabizira.
Buti “Urubanza rurimo abantu benshi ariko ibivugwa bifite aho bihurira. Ku bw’ubutabera buciye mu mucyo, kuba hari ababa batunganiwe kandi mu gihe bazagera igihe cyo kubivugaho, urukiko rwashyira mu gaciro hakareba niba hatategekwa Me Rudakemwa kwitabira iburanisha ry’ejo ndetse rukaba rwagira ibihano rumufatira.’’
Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ’Sankara’ yasabye urukiko gushishoza rukemera ko bakomeza kuburana kuko bari bageze mu mizi.
Sankara yavuze ko mu gihe umuntu afite umugambi uhishe wo gutinza urubanza kandi akabikora buri gihe, biba bikwiye gufatwaho icyemezo gifatika.
Nsabimana “Sankara” we yagize ati “Sindwanya igitekerezo ko Rusesabagina aburana yunganiwe. Ko mwahaye agaciro ko yireguye muri RIB kandi adafite umwunganizi. Uyu munsi kuba atunganiwe kuki mutabiha agaciro.”
Yakomeje ati “Ubushize turi hano mwibuke ukuntu Rusesabagina n’umwunganira bitwaye. Ni akantu gato nashakaga kugarukaho ‘kagaragaza la mauvaise foi.’
Me Nkundabarashi yavuze ko hakenewe uburyo bwo kugena uko urubanza ruzagenda ku buryo ibibazo byo kurutinza bya hato na hato birangire burundu.
Ku munsi w’ejo,Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro ifite.
Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko urubanza rw’uyu munsi rwari ruteganyije kuburanisha mu mizi Nsabimana Callixte ’Sankara’ rusubitswe kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ababuranyi batunganiwe.
Urubanza ruzakomeza ejo ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021.
Rusesabagina Paul aregwa ibyaha icyenda
Kurema umutwe w’ingabo utemewe
Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Gutera inkunga iterabwoba.
Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Source:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *