skol
fortebet

Rusesabagina yasabye imbabazi Perezida Kagame mbere yo kurekurwa [Urwandiko rwe]

Yanditswe: Friday 24, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2923,nubwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo kuzimusaba.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati “nciye bugufi nsaba imbabazi”.
Uyu yavuze ko yifuza gusanga Umuryango we kuko arwaye indwara nyinshi.
Yakomeje ati "ndakwizeza ko nta zindi gahunda za politiki mfite kandi ibibazo bya politiki bivuga ku Rwanda nzabitera umugongo."
Akomeza (...)

Akomeza avuga ko yicuza “uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.

Avugamo kandi ko nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko “abagize ihuriro rya MRCD bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi”.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ngaragaje agahinda n’akababaro ibikorwa bya FLN byateye ababiguyemo n’imiryango yabo.”

Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, azaba abonye umwanya wo kwitekerezaho no kubana n’umuryango we.

Kuri Nsabimana Callixte na we wasabye imbabazi avuga ko yari yayobye yijandika mu bikorwa bibi.

Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame asanzwe agira imbabazi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yaraburanye yemera ibyaha kandi agakorana n’inzego z’ubutabera, ndetse yagaragaje ko akuze kandi ko nta mwana afite bityo ko nababarirwa azabasha gushinga urugo.

Sankara yanitandukanyije burundu na MRCD-FLN.

Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina bivugwa ko ryagizwemo uruhare kandi na Leta ya Qatar. Hari amakuru ahamya ko nyuma yo kurekurwa kwe, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.

Nyuma yo kurekurwa, amakuru ahari agaragaza ko azaguma mu Rwanda, bitandukanye na Rusesabagina wasabye gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ministeri y’ubutabera ivuga ko Perezida Paul Kagame yanababariye abandi bafungwa 18 bari muri uru rubanza rw’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa