skol
fortebet

Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza ubwihane bwabo urukiko rwabuteye utwatsi

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwihana umucamanza mu rubanza rwabaye kuwa 03 Kanama 2021 mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe ku rukiko rwibanze rwa Kamembe,ruregwamo abagore bane bahohoteye umucamanza witwa Nshimiyimana Emmanuel aribo Mukamana Jaeanine, Nyirabakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, na Tuyishime Alphonsine.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z’ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abaregwa bunganirwa mu mategeko na Me Ndikumana Elisee ndetse na Me Ruremesha Nicolas.

Mu cyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kamembe cyafashwe kuwa 05 Kanama 2021 ku gicamunsi Umucamanza yavuze ko ubwihane bwatanzwe na Tuyushime Alphonsine, Nyampundu Speratha, Nyarabakiza Beatrice na Mukamana Jeaninne ko ubwihane bwabo nta shingiro bufite kuko butakiriwe.

Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi rukagumamo umucamanza urufite warutangije.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko kitajuririrwa ko ahubwo iburanisha rizakomeza kuwa 10 Kamena 2021 Saa mbiri za mu gitondo.

Me Ndimumana Elisee wari wihannye Umucamanza mu iburanisha ryabaye kuwa 03 Kanama 2021 yabwiye Umuryango ko nubwo yihannye umucamanza ubwihane bwe bugaterwa utwatsi nta kundi urubanza rugomba gukomeza kandi agakomeza kuburanira abaregwa nkuko yatangiye kubunganira n’ubundi .

Mu mategeko, Me Ndikumana yavuze ko ikidasanzwe ku bagore yunganira n’uko urwego bashinjwa ko basagarariye arirwo rugiye kubacira urubanza.

Me Ndikumana Elisee yavuze ko mu mategeko y’u Rwanda harimo icyuho kuko hari hakwiye kurebwa igihe urwego rw’Ubutabera rwasagariwe cyangwa rwahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi,uko hakwitabazwa urundi rwego rukwiye kuburanisha urwo rubanza rutari urwo rwego rwasagariwe.

Ati "Namwe murumva ko aba bagore mburanira bigoye ko bazabona ubutabera nk’uko nari nabigaragaje mu bwihane bwanjye nihana umucamanza wari ufite uru rubanza ubwo namusabaga kuruvamo kuko ntari nizeye ko azaha ubutabera abo nunganira.

Me Ndikumana nawe yavuze ko ibyakozwe nabariya bagore atabishyigikiye nubwo uyu munsi ari kubunganira mumategeko.

Ati "Ndabunganira mu rwego rwakazi ariko bakoze amakosa nta muntu numwe utarabibonye.Kuko ubundi mu mategeko iyo utanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ujururira mu rundi rukiko.Umuti si ugutera ku rukiko ngo uhateze imvururu
kandi nabo nyuma babonye ko bakoze amakosa niyo mpamvu mu ibazwa ryabo haba mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha baburanye bemera icyaha kandi banagisabira imababazi."

Ibitekerezo

  • Ubundise ko abagore bahawe ijambo bamwe bakigira ibyigomeke, bumvaga ko bazigomeka nimbere yamategeko nkuko babikora imbere yabagabo? Bahanwe hisunzwe amategeko nibabona atubahirijwe bajurire naho ubundi kwaba ari ukorora ikibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa