skol
fortebet

Rutsiro: Udushya twabaye mu muhango wo kwizihiza #Umuganura [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rutsiro, yaganuje abaturage b’aka Karere hazirikanwa abagizweho ingaruka n’ibiza.

Sponsored Ad

Dr Musafiri yagabiye inka, atanga imbuto zo gutera ku miryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka Karere muri Gicurasi.

Hanahembwe kandi imiryango, imirenge n’utugari n’abandi bitwaye neza mu mihigo mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.

Naho mu Karere ka Nyagatare,mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagali ka Gacundezi, niho hizihirijwe umunsi mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Akarere.

Ni umunsi wizihijwe hishimirwa ko kuri hegitari 77, 258 z’ubuso bwahinzweho ibihingwa byatoranijwe birimo Soya, Ibigori, Imyumbati, Umuceri n’ibishyimbo hasaruwe umusaruro ungana na toni 229,148.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa