skol
fortebet

Sherrie Silver urera impanga zapfushije nyina yahuye na Perezida Kagame na Madamu

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame hamwe na Jeannette Kagame, ari kumwe n’abana b’impanga arera kuva bapfusha umubyeyi wabo ubwo bari bakiri impinja.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko uba mu Bwongereza yahuye n’Umukuru w’Igihugu hamwe n’umufasha we kuri uyu wa 13 Kanama 2023 ubwo bari mu iserukiramuco ryitwa Giants of Africa riri kubera muri BK Arena.

Mu butumwa bugaragaza uko yakiriye guhura na Perezida Kagame na Jeannette, Sherrie Silver yagize ati: “Umugoroba wari utangaje! Nishimiye guhura na Perezida n’umufasha we bafashije urubyiruko.”

Halima Ingabire uri mu bakoresha urubuga rwa X, yakomoje kuri aba bana, agira ati: “Ndibuka ubwo Sherrie Silver yatangiraga kurera aba bakobwa beza ubwo nyina yapfaga. Ubu ni abakobwa bakura bahuye na Perezida wacu. Imana ni nziza." Sherrie Silver yunzemo agira ati: "Imana yahindura amateka ya buri wese.”

Aba bana, Precious na Sapphire, bazizihiza isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko tariki ya 12 Nzeri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa