skol

Sobanukirwa indwara ya Emoroyide

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Benshi bibaza byinshi ku ndwara ya Emoroyide. Bakibaza ikiyitera, uko ifata n’uburyo bayirinda.

Emoroyide (karizo) ni indwara ifata ahaca umwanda munini, yaba imbere cyangwa inyuma, igatuma habyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara, bikaba biterwa n’uko imitsi ivana amaraso muri uwo mwanya iba itagikora neza, bityo bigatuma amaraso adatembera neza, akitsindagira ahantu hamwe bigatuma habyimba.

Zimwe mu mpamvu zitera Emoroyide :

Kutituma neza (constipation)
Uruhererekane mu muryango (Hereditaire)
Gukora imibonano mu kibuno
Kwicara umwanya munini

Ibimenyetso

Kuribwa mu kibuno
Kumara kwituma ukumva umwanda utashizemo neza
Utubyimba dusohoka mu kibuno
Kuva amaraso nyuma yo kwituma

Iyi ndwara iyo itinze kuvurwa, ibimenyetso bigenda bifata indi ntera aho birenga kuva amaraso mu kibuno, ahubwo wamara kwituma hagasohoka n’ibibyimba inyuma, ariko bikaza gusubirayo nyuma y’akanya gato. Iyo bitinze bigera aho bya bibyimba bitisubizayo, bigasaba kubisubizayo n’intoki bikazagera aho noneho kubisubizayo bidakunda.

Uburyo wayirinda :

Irinde kwikanira ufunze umwuka igihe wituma kuko bituma imitsi y’ikibuno yirega ikaba yabyimba.
Irinde umubyibuho ukabije
Irinde kwicara umwanya munini
Witinda kujya kwituma igihe ubishatse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa