skol
fortebet

Tuyisenge uherutse kugaragara ahohoterwa n’abagizi ba nabi yashumbushijwe n’ikigo akorera

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Tuyisenge Jeannette uherutse gutegwa n’abagizi ba nabi bakamukubita ndetse bakanamwambura ibyo yari afite byose,yagobotswe na kompanyi akorera ya MTN Rwanda yamusubije amafaranga yambuwe, imuha telefoni 2 zigezweho [Smatphones] na Kiosque yo kujya acururizamo.

Sponsored Ad

Kuwa 23 Gashyantare 2020 nibwo Tuyisenge yategewe n’abagizi ba nabi babiri I Remera ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade,ahagana saa 17:20:02.

Nkuko amashusho yafashwe na camera yo ku muhanda yabigaragaje,aba bagabo babiri bajyanye uyu mucuruzi wa Mobile Money ahantu hihishe umwe aramuniga undi aramukubita anamwambura amafaranga yari afite hanyuma bamusiga ari intere.

Kuwa Kane w’iki cyumweru, nibwo Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi Irakoze Emmanuel wagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi naho mugenzi we bari kumwe Irumva Elias araraswa arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Tuyisenge akimara gusubizwa amafaranga ye yose akanahabwa smatphones ebyiri, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yabyishimiye cyane.

Ati “Mbonye ko ntari nyakamwe, mfite umuryango. MTN imbereye umuryango birenze urugero, nabuze uko mbivuga. Byanshimishije mbese byandeze kubera ko bampaye amafaranga nari nabuze, banampa telefone gusa Imana ibahe umugisha.”

Ubusanzwe Kiosque za MTN Rwanda zihabwa umuntu ufite igishoro kiri hejuru y’ibihumbi 500 Frw ariko MTN yiyemeje kuyiha Tuyisenge kugira ngo abashe kongera kwiyubaka.

Ibitekerezo

  • Uwo mugore arabeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa