skol
fortebet

Twahirwa Moses waherukaga kwifotoza yambaye ubusa yeguye muri Moshions

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 18, Nov 2022

Twahirwa Moses waherukaga kwifotoza yambaye ubusa yeguye muri Moshions

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’inzu y’imideli Monshions akaba ari nawe washushanyaga ubwoko bw’imyenda Twahirwa Moses yasezeye gukorera iyi nzu nyuma y’iminsi mike ashyize hanze ifoto yambaye ubusa abanyarwanda benshi bagacika ururondogoro.
Abinyujije kuri Twitter,Twahirwa Moses yavuze yo akomereje urugendo rwe ahandi ndetse ko yigiye byinshi muri iyi nzu yambitse ibyamamare bitandukanye harimo na Perezida wa Repubulika n’Umuryango we.
Ibi bibaye nyuma y’ifoto uyu munyamideri yashyize hanze yambaye hafi (…)

Umuyobozi w’inzu y’imideli Monshions akaba ari nawe washushanyaga ubwoko bw’imyenda Twahirwa Moses yasezeye gukorera iyi nzu nyuma y’iminsi mike ashyize hanze ifoto yambaye ubusa abanyarwanda benshi bagacika ururondogoro.

Abinyujije kuri Twitter,Twahirwa Moses yavuze yo akomereje urugendo rwe ahandi ndetse ko yigiye byinshi muri iyi nzu yambitse ibyamamare bitandukanye harimo na Perezida wa Repubulika n’Umuryango we.

Ibi bibaye nyuma y’ifoto uyu munyamideri yashyize hanze yambaye hafi ubusa bigatuma benshi basaba polisi kumukurikirana nkuko byagenze ku mukobwa witwa Mugabekazi.

Iyi foto yagarutsweho igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo yambaye ubusa hose uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y’ibanga gusa.

Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu munsi,Twahirwa yari yabwiye KISS FM ko umuco we ari uwe bwite.Ati "Umuco wanjye ni bwite si uw’igihugu, si uw’idini. Nta wundi muntu wavomye nk’aho navomye."

Ibitekerezo

  • Ntamuco uba umwihariko uretse uwo wo kwambara ubusa. Polisi nikore akazi kayo uwo mwanda bawuvane mu muco nyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa