U Rwanda n’urwa kabiri ku isi mu kugira ubucucike bukabije mu magereza
Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.
Ubucucike mu magereza bwariyongereye mu myaka itatu ishize kuko wavuye kuri 136% bugera ku 174%.
Abatungwa agatoki kubigiramo uruhare ni inzego zirimo Abashinjacyaha n’abacamanza.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, bwakozwe na Transparency International Rwanda kuva muri (...)
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.
Ubucucike mu magereza bwariyongereye mu myaka itatu ishize kuko wavuye kuri 136% bugera ku 174%.
Abatungwa agatoki kubigiramo uruhare ni inzego zirimo Abashinjacyaha n’abacamanza.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, bwakozwe na Transparency International Rwanda kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2021.
Ubu bushakashatsi bwarebaga ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubundi buryo bwo kugorora mu Rwanda, bwagaragaje ko ubucucike mu magereza bukomeza kurushaho gutumbagira.
Kugeza ubu Gereza zo mu Rwanza, zifungiyemo abarenga ibihumbi 84 mu gihe muri 2020 bari ibihumbi 66, ni ukuvuga ko ubucucike bwavuye ku 136% bugera ku 174%.
Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda, avuga ko kuba umuntu ukurikiranyweho icyaha yaburana adafunze ari ihame, akaba yafungwa mu gihe hari impamvu zikomeye.
Ingabire Marie Immaculee uyobora uyu Muryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busa nk’ubwirengagiza iri hame kuko umuntu wese ufashwe, bwihutira kumusabira gufungwa.
Yatanze urugero ku mukobwa uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukora ibiterasoni mu ruhame nyuma yuko agaragaye mu gitaramo yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanda.
Ati “Urabona wa mukobwa wari wambaye umwenda ntazi uko nawita muri BK Arena, noneho nkumva ngo bamusabiye iminsi 30, mbaza umushinjacyaha nti ‘ndabasabye mumbwire, iyo minsi 30 ni ugukora irihe perereza? Murashaka kumenya aho yaguze uriya mwenda, murashaka kumenya ayo yawuguze, iperereza ni irihe?’.”
Yakomeje agira ati “Byabaye nk’umuco, Umushinjacyaha apfa kugera imbere y’Umucamanza, ati ‘ni iminsi 30 yo gukora iperereza’. Hakwiye kugira ikindi giteganywa, gufunga si cyo gihano cyonyine si nacyo gitanga igisubizo kuko tugiye kureba twasanze gufunga bikerereza byinshi.”
Ingabire Marie Immaculee avuga ko gufunga umuntu bisubiza inyuma benshi yaba uwafunzwe, umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange.
Ati “Ariya mafaranga amutunga akamuvuza arwaye akamugurira imyenda, yagakoze ikindi kizamura iterambere ry’Igihugu.”
Umuyobozi w’Urugaga rutanga ubufasha mu by’amategeko (LAF/Legal Aid Forum), Andrews Kananga avuga ko iyi mibare y’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda iteye inkeke.
Ati “Ni ukuvuga ngo iyo twatangiye kubivuga ni uko biba byageze ku rundi rugero kandi hakwiriye gufatwa ingamba zituma dukumira ubucucike mu magereza. Turabarirwa mu Bihugu bifite ubucucike buri hejuru, ni twe dukurikira Amerika, Amerika ni iya mbere tukaba aba kabiri ubwo se urumva ibyo bintu kuri population ya miliyoni 12 cyangwa 13, ntabwo ari byo.”
Me Theophile Mbonera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko ubu bushakashatsi bugiye gutuma inzego zongera kwikebuka, zikareba ku biteganywa n’amategeko.
Ati “Icyo tubona cy’ingenzi ni uko amategeko yaba ari amategeko anogeye ababereye bumva ari abanyagihugu batorerwa.”
Uyu muyobozi avuga ko izi mpaka ku gufunga abantu, zigiye gutuma harebwa icyakorwa kugira ngo hashakwe umuti w’ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi.
IVOMO: RADIOTV10
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *