U Rwanda na Anthropic mu bufatanye bwo gukoresha AI mu burezi no mu buvuzi
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Anthropic byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, agamije guteza imbere imikoranire mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’imitangire ya serivisi za Leta.
Anthropic ni ikigo giteza imbere AI kibarizwa i San Francisco muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasezerano yasinywe mu rwego rwo kwagura imikoranire yari isanzweho hagati y’impande zombi byubakiye ku bufatanye mu bijyanye n’uburezi yatangiye muri 2025.
Ayo masezerano agena uburyo ngenderwaho rwo guhuza inkunga mu bya tekiniki, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego zitandukanye, no gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI bijyanye n’ibyihutirwa mu iterambere ry’igihugu.
Binyuze muri ayo masezerano kandi impande zombi zizakorana mu ngeri zitandukanye zifitiye abaturage akamaro nk’ubuvuzi, uburezi, n’ibigo bya Leta.
Mu rwego rw’ubuvuzi, Anthropic izashyigikira ingamba z’igihugu ziyobowe na Minisiteri y’Ubuzima, zigamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gushimangira sisitemu z’ubuzima no kwihutisha kugera ku ntego z’ingenzi zashyizwe imbere, zirimo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kugabanya malaria, no guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi.
Mu kubakira ubushobozi inzego za Leta mu gukoresha neza AI, amatsinda y’abubaka porogaramu z’ikoranabuhanga mu nzego za Leta zitandukanye, azahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bya AI bya Anthropic, hamwe n’amahugurwa ngiro, kubaka ubushobozi, n’inkunga mu bya tekiniki.
Ibi bizagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda rusange y’u Rwanda yo kwinjiza AI mu itangwa rya serivisi za Leta mu buryo butekanye kandi bunoze.
Aya masezerano ashyira ku mugaragaro ubufatanye mu burezi bwo mu 2025, burimo guha abarimu uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bya AI, gutanga amahugurwa ajyanye no gusobanukirwa no gukoresha AI ku bakozi ba Leta, ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bwo gufasha imyigire hifashishijwe AI mu Rwanda no mu bihugu bimwe byo mu karere byatoranyijwe.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza uburyo u Rwanda rufite icyerekezo kirambye mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ati “Ubu bufatanye bugaragaza intambwe y’ingenzi ku rugendo rw’u Rwanda mu gukoresha AI. Intumbero yacu ni uburyo bwo kureba ibisubizo bya AI bishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihugu mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi no gutanga serivisi za Leta ariko dukoresheje uburyo bwacu bwo kwishakamo ibisubizo.”
Itsinda rya Anthropic ryakoranye bya hafi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Ubuzima, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo harebwe ko ibikorwa bya AI bihuzwa n’ibikenewe ku rwego rw’igihugu n’ubushobozi bw’inzego zibishyira mu bikorwa.
Aya masezerano agaragaza ubushake buhuriweho bwo kwemeza ko AI ikoreshwa mu nyungu rusange z’abaturage, binyuze mu kuyigira iy’igihugu (strong country ownership), guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, no kuyishyira mu bikorwa mu buryo buboneye.
Bugamije kandi gutuma ikoranabuhanga rya AI rishobora kwakirwa no gukoreshwa mu buryo burambye kandi butekanye n’abarimu, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’abakozi ba Leta.
U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda zitandukanye zo guteza imbere AI mu nzego zitandukanye.
Nko muri Mutarama 2026, Ibigo Gates Foundation na OpenAI bigiye gutangiza umushinga wa miliyoni 50$ uzafasha ibigo bya Afurika gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu rwego rw’ubuvuzi. Umushinga uzatangirira mu Rwanda.
Nyuma y’uko muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.
U Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga itandukanye yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izarufasha kongera miliyoni 589$ (6%) ku musaruro mbumbe w’igihugu aturutse muri uru rwego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *