skol
fortebet

U Rwanda rufite icyizere cyo guhashya Vurusi ya Marburg

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu 11 bamaze gupfa bazize icyo cyorezo, aho nta n’umwe wari wakira kuva cyaduka mu Gihugu.

Sponsored Ad

Abamaze kumenyekana banduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe baba 36 abagihumeka bakaba ari 25.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzahashya icyorezo cya Marburg.

Yavuze ko iyo habonetse uwanduye virusi ya Marburg akurikiranwa hagapimwa abantu benshi ndetse n’imibare ikarushaho kwiyongera.

Ati: “Ubu rero tugeze ha handi tuba dushakisha haboneka abantu benshi; mu cyumweru cya mbere uba ukibona abari hafi cyane ko byagaragaye cyane mu bitoro ngira ngo twarabisobanuye, icyizere kirahari ko mu munsi iri imbere tuzatangira kubona uko twahashya iki cyorezo ni ibintu bizasaba uruhare rwa buri wese.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yashimangiye ko virusi ya Marburg yihuta cyane igeze mu mubiri nubwo itandura vuba nka COVID-19.

Iyi virusi ivugwaho kuba ikigera mu mubiri yihuta cyane igatangira kwandiza n’utunyangingo tw’umubiri ku kigero cyo hejuru.

Ati: “Ni na yo mpamvu abantu bahita bagira umuriro mwinshi, bifata nk’iminsi itatu, mu minsi itatu ukaba watangiye kugira ibimenyetso. Ariko bishobora no gutinda ukaba wamara n’ibyimwru bitatu ibimenyetso bitaraza, gusa kuyivura ni ukugerageza kurinda ko yangiza byinshi, ni ukubikora mu cyumweru cya mbere ibimenyetso byatangiye kwigaragaza.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo kimaze kugaragara ku barwayi baturutse mu Turere turindwi tw’u Rwanda.

Kugeza ku mpera z’ukwezi gushize, Virusi ya Marburg yari imaze kugaragara mu Turere twa Gasabo, Gatsibo, Kamonyi, Kicukiro, Nyagatare, Nyarugenge na Rubavu, aho mu 70% ny’abanduye bagaragaye mu bigo by’ubivuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa