U Rwanda rugiye gutanga urukingo rurwanya kanseri nyinshi icyarimwe
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
U Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza urukingo ruzwi nka ‘Gardasil 9’ rwa virusi izwi nka ‘Human Papillomavirus: HPV’ ari na yo itera kanseri y’inkondo y’umura.
Uru rukingo rurinda virusi nyinshi zitera na kanseri kurusha urusanzwe ruzwi nka Gardasil 4 rwatangijwe mu Rwanda mu 2011.
Biri mu murongo w’intego y’u Rwanda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027. Uru rukingo ruzatangira gutangwa muri uyu mwaka.
Virusi za HPV zandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ndetse zimwe muri zo zishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura, izindi zigatera kanseri nk’iy’igitsina gore (vagin), igitsina gabo (penis) iyo mu kibuno (anus) iy’umuhogo n’izindi.
Gardasil 9 ihangana na virusi icyenda zirimo izitera izi kanseri n’ibindi bibazo byo mu myanya myibarukiro.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika kizaba gitangije Gardasil 9 muri gahunda y’ikingira nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima cyabitangaje.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo gukingira muri RBC, Dr Hassan Sibomana, yavuze ko gutangiza uru rukingo biri mu mabwiriza y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, yo mu 2022.
Ni amabwiriza asaba ko n’abantu bakuru bakingirwa iyi virusi cyane cyane abagore batakingiwe ubwo u Rwanda rwatangizaga Gardasil 4 mu 2011.
Yibukije ko amabwiriza mashya ya OMS avuguruye yemerera buri wese kungukira muri izi gahunda zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura harimo n’abagore bakuze.
Impamvu ni uko mu 2021 ubwo urukingo rwa HPV rwatangizwaga, rwari rugenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka icyenda na 14. Icyo gihe ab’igitsina gore bari hejuru y’iki cyiciro ntibakingiwe.
Dr Sibomana ati “Turateganya gukingira abagore bari hagati y’imyaka 29 na 35 kugira ngo abacikanywe bagerweho. Imyaka ntarengwa izagengwa n’umubare w’inkingo zizaboneka. Hazibandwa ku b’igitsina gore batahawe inkingo bafite ibyago byo kwandura HPV.”
Dr Sibomana yavuze ko Gardasil 9 ikingira ubwoko icyenda bwa HPV harimo virusi nyinshi zitera kanseri y’inkondo y’umura.
Yavuze ko uru rukingo rushya rukingira virusi nyinshi zitandukanye kurusha Gardasil 4, ibiha abagore kurindwa cyane.
Dr. Sibomana yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe i Butaro no mu bindi bitaro bitandukanye byagaragaje ko Gardasil 4 idashobora kurinda umuntu HPV yo mu bwoko bwa 45, yihariye 13,6% bya kanseri z’inkondo y’umura zigaragaragara mu Rwanda.
Yashinmagiye ko ubu bwoko bwa virusi buhangamurwa na Gardasil 9, ibituma urukingo rushya ruba mu zikenewe cyane.
Dr Sibomana yavuze ko nubwo doze imwe ya Gardasil 9 igura amadolari 330 (arenga ibihumbi 481 Frw) ku isoko ariko uru rukingo ruzatangirwa ubuntu mu bigo by’ubuvuzi bya Leta y’u Rwanda mu gihe hari gufatanywa n’abafatanyabikorwa
Dr Sibomana yavuze ko bataratangira guhugura abakora kwa muganga ku itangwa ry’uru rukingo kuko ibyo kurugeza mu Rwanda bitararangira, bakazahugurwa nyuma rumaze kuhagera.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *