skol
fortebet

U Rwanda rugiye gutangaza ko rwatsinsuye bidasubirwaho icyorezo cya Marburg

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangaza irangira ry’icyorezo cyatewe na Virusi ya Marburg cyashegeshe urwego rw’ubuvuzi by’umwihariko kuko cyibasiye abaganga.

Sponsored Ad

Ni amakuru biteganyijwe ko ashyirwa ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Ubusanzwe inzobere mu buzima zitangaza ko icyorezo byemezwa ko cyacitse mu gihe hashize iminsi 42, nta bwandu bushya bugaragara, bigatangira kubarwa nyuma y’aho hagaragaye ubwandu ku muntu wa nyuma.

Tariki ya 31 Ukwakira ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iheruka gutangaza ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 6 Ukuboza 2024, ni ukuvuga iminsi 35 ikurikiranye yashize nta bwandu bushya bugaragaye ndetse icyo gihe hari hashize iminsi 29 umuntu wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Kugeza ubu tariki ya 19 Ukuboza 2024, hashize iminsi 48 nta bwandu bushya bugaragaye kandi iminsi 42 irashize umuntu wa nyuma asezerewe mu bitaro.

U Rwanda rwatangaje bwa mbere umuntu wanduye icyorezo cya Marburg tariki ya 27 Nzeri 2024.

Ni indwara yahitanye abantu 15 biganjemo abakora kwa muganga, icyakora guhera tariki ya 15 Ukwakira 2024, nta wundi muntu wongeye gutangazwa ko yahitanwe n’icyo cyorezo.

U Rwanda rwatangaje ko icyorezo cyahitanye abantu bake mu mateka yacyo kuva cyakwaduka, kuko habarurwa 22,7% bahitanwe na cyo mu Rwanda, mu gihe ubusanzwe ubushakashatsi bugaragaza ko 88% by’abafashwe n’icyo cyorezo mu myaka yashize cyabahitanye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kandi icyo cyorezo kiza ku mwanya wa gatatu ku Isi mu byibasira abantu bikanabambura ubuzima cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa