skol
fortebet

U Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo gupima kanseri ikamenyekana mbereho imyaka 5

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yahishuye ko u Rwanda rufite ibyuma bipima kanseri y’urwungano ngogozi ku buryo imenyekana mbereho imyaka itanu mbere y’uko uyifite ayandura.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana yavuze ko izo ndwara za kanseri zifata urwungano ngogozi [kuva mu kanwa kugera aho ibyo abantu barya n’ibyo banywa bisohokera] muri iki gihe zikomeje kwiyongera ari na yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kuzikumira no kuzirwanya hakiri kare.

Yagize ati: “Ibyo abantu banywa n’ibyo barya byangiza inzira y’ibiryo, cyane cyane ni ho haziramo za kanseri zo mu kanwa, zo mu gifu, kanseri z’amara zikaba ari na zo ziza ku mwanya wa gatatu, muri kanseri zikunda kwibasira abantu mu bihugu bitandukanye.”

Yongeyeho ati: “No mu Rwanda mu mibare igaragaza ko kanseri iza ku mwanya wa mbere, ni kanseri y’ibere, igakurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura, igakurikirwa n’iy’udusabo tw’intanga ngabo (prostate).”

Dr Sabin yavuze ko kanseri z’urwungano ngogozi, zituruka ku kwangirika kw’inzira y’ibiribwa, cyane cyane ikiyangiza ni inzoga n’isukari.

Yagize ati: “Inzira zinyuramo ibiribwa zangizwa ahanini n’inzoga, n’abantu banywa isukari nyinshi igenda ikobora, aho hose. Ibintu abantu barya birimo umunyu mwinshi n’ibindi, iyo nzira rero icamo ibintu byinshi bihindura uturemangingo twinshi hakaziramo indwara”.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari kanseri zishobora kwirindwa mu gihe zisuzumwe hakiri kare, atanga urugero rwa kanseri y’amara, aho hari icyuma kibasha gusuzuma iyo ndwara ku buryo yamenyekana ko izafata umuntu mu myaka itanu mbere y’uko imufata.

Ati: “Icyo cyuma kizwi nka andoscopy, ishobora kubona utubyimba dutangiye kuza mu rura tukavanwaho, twakurwaho ukaba iyitindijeho indi myaka itanu”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yagiriye inama, abantu barengeje imyaka 40 na 50 kuzamura, ko bakwiye gukora ikizamini buri gihe, kugira ngo igihe ibyo bibyimba bikurweho itinzwe gufata uwo muntu cyangwa se igakurwaho hakiri kare.

Yavuze ko kanseri y’urwungano ngogozi, iri muri kanseri umuntu ashobora kwirinda kuko iboneka hakiri kare.

Icyakora yavuze ko abantu batazi neza cyangwa badaha agaciro uko kwirinda iyo kanseri ari yo mpamvu u Rwanda rwifuza ko byaba umuco.

Ati: “Ntabwo abantu benshi bari babizi, cyangwa se ntibabihe umwanya uhagije, turashaka ko biba ibintu bihoraho, umuntu yagera kuri iyo myaka [40 cyangwa 50 no hejuru yayo] icyo kizamini akagikora, biraza kugabanya wa mubare wa kanseri binongere amahirwe y’uko n’izihari zikira vuba.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ibyuma bisuzuma kanseri y’urwungano ngogozi kugira ngo imenyekane hakiri kare, byamaze kugezwa mu Rwanda, bikaba biri mu bitaro bitandukanye.

Ati: “Ibyo byamaze kugera mu bitaro bikomeye mu Rwanda, ngira ngo hari icyo mwabonye mu minsi ishize, mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK). Ni icyuma kidakunze kuboneka kuri uyu mugabane wacu, ahantu cyari kiri ntabwo ari henshi muri Afurika, ariko irashaka [Afruika] ko idasigara inyuma mu kugira ibikoresho nk’ibyo.”

Yavuze ko u Rwanda rurimo kwigira ku bindi bihugu na byo birwigiraho bagafatanya kubona ibyo bikoresho bipima kanseri, ndetse ko n’Abanyarwanda barimo kwiga n’Abanyafurika baza kigira mu Rwanda bakigira ku bikoresho bigezweho.

Kuva kuri uyu wa Mbere i Kigali hateraniye inzobere z’abaganga mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa aho baganira ku bushakashatsi n’ubuhanga bugezweho mu kuvura indwara z’urwungano ngogozi.

Dr Nsanzimana yavuze ko abo bahanga baje mu nama mu Rwanda, bishyize hamwe mu kubaga kanseri zifata urwungano ngogozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa