skol

U Rwanda rwahagaritse amateraniro ahuza abantu benshi kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Leta y’u Rwanda yamaze guhagarika amateraniro y’ abantu benshi mu gihe cy’ibyumweru 2 kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’indwara ya Coronavirus yamaze kugera mu Rwanda izanywe n’umuhinde.

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel,yabwiye RBA ko uyu Muhinde yisuzumishije ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bamusanzemo iyi ndwara. Kugeza ubu bakaba bari kureba niba uwo murwayi nta bantu bandi yaba yarahuye na bo akabanduza.

Minisitiri w’Ubuzima,yavuze ko Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika amateraniro y’abantu benshi mu byumweru 2 kugira ngo harebwe niba nta w’undi muntu wanduye.

Yagize ati “Ingamba zafashwe nuko muri ibi byumweru 2,amateraniro yahagaritswe kugira ngo abantu birinde ikwirakwizwa rya Coronavirus kuko ntabwo tuzi abantu bose uriya muntu yahuye nabo.Hashobora kuba hari n’undi utaragaragaza ibimenyetso uri kwanduza abantu birashoboka.

Amasomo twavanye kuri iki cyorezo twavanye mu bihugu bitandukanye afite ibyo agomba kutumarira.Ibihugu bituranye n’Ubushinwa nka Singapore na Hong Kong byagize abarwayi bake kubera ko bafunze amashuri,bafunga insengero,bafunga amateraniro y’abantu benshi.Ibihugu byo muri Aziya ntibifite ibibazo nk’ibyo mu bihugu by’I Burayi.

Ayo masomo tugiye kugira icyo tuyakuraho tuvuge tuti nibura muri ibi byumweru 2 twirinze ikwirakwizwa ry’indwara.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko amateraniro y’ahantu hafunganye arimo mu nsengero,mu ma salle akorerwamo imyitozo,ku bibuga n’ahandi abaye ahagaritswe ibyumweru 2.

Ibitekerezo

  • ikingenzi sugahagarika amateraniro nimyidagaduro kuko amashuri aracyakomeje amabus aracyakora ndetse yewe namasoko tiracyayajyamo.ahubwo mur bur secteur zose hakazwe ingamba zo kuirinda

    Abantu bagiye kubihomberamo cyane ni Pastors bagiye gutakaza Icyacumi hamwe n’umushahara babonaga buri kwezi.Ariko n’ubundi Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga.Yesu aje ku isi,yasabye Abigishwa be gukora umurimo w’Imana ku buntu,badasaba umushahara.Abasaba kujya kubwiriza abantu babasanga mu ngo zabo,mu mihanda,mu masoko,etc...Bakabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango babeho. Urugero,Intumwa Pawulo nubwo yajyaga kubwiriza abantu,yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Nta Cyacumi yasabaga nkuko Ibyakozwe 20,umurongo wa 33 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa