skol
fortebet

U Rwanda rwahawe miliyari 1,5 Frw yo kurwanya Ebola

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

U Bwongereza bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni £800, ni ukuvuga asaga miliyari 1,5 Frw, azifashishwa mu gufasha kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola.

Iyi nkunga izashyigikira ibikorwa bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwitegura no guhangana na Ebola, cyane cyane mu bice bifite ibyago byinshi birimo imipaka n’ahandi abantu binjira cyangwa basohokera igihugu.

Mu byo iyi nkunga izibandaho harimo kongera ubushobozi bwo kugenzura no gutahura hakiri kare umuntu wagaragaza ibimenyetso bya Ebola, gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’indwara mu mavuriro no mu baturage no guteza imbere isuku, amazi meza n’isukura mu bice bishobora kwibasirwa.

Iyi gahunda izanafasha mu bikorwa byo kugeza ku baturage amakuru yizewe ku buryo Ebola yandura, uko yirindwa n’uko abantu bakwiye kwitwara mu gihe hagaragaye ukekwa cyangwa ufite ibimenyetso byayo.

U Bwongereza bwatangaje ko iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda kugabanya ibyago byo kugerwaho n’icyorezo cya Ebola, cyane cyane mu gihe iki cyorezo cyakunze kugaragara mu bihugu byo mu karere.

Uretse u Rwanda, u Bwongereza bwatangaje ko n’u Burundi buzahabwa miliyoni £800 zo gushyigikira gahunda yayo yo kwitegura no guhangana n’indwara zirimo Ebola.

Kugeza ubu, Ebola iri muri RDC na Uganda. Nta murwayi wayo uraboneka mu Rwanda, gusa rwakajije ingamba ku mipaka mu kwirinda ko hagira uyinjiza mu gihugu.

Ku mipaka y’u Rwanda, hakajijwe ingamba zo kurwanya Ebola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa