Umuryango w’Abibumbye wageneye u Rwanda miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gahunda yarwo yo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara ku basaga 3 200 mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo nkunga yatanzwe n’Ikigega cya Loni gishinzwe ubutabazi bwihuse (CERF- Central Emergency Response Fund) mu gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kwitegura no gukumira ko icyorezo cya Ebola gishobora kwinjira mu Gihugu, biturutse kuri virusi ya Bundibugyo buri kugaragara mu karere cyane muri RDC.
Iyo nkunga itanzwe mu gihe Minisiteri y’Ubuzima (MoH) ihamya ko kugeza uyu munsi nta murwayinwa Ebola uragaragara mu Rwanda, ariko ingamba zo ku mipaka no mu mavuriro cyangwa ahahurira abantu benshi zarushijeho gukazwa mu kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugiz wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (UN)
Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gushyigikira imbaraga Leta y’u rwanda yashyize mu kongera iyitguro yo guhangana n’icyorezo cya Ebola no kugikumirira mu Turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko.
Yavuze ko Ibiro bya Loni bishinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) bimaze igihe kinini bitoza abakora mu rwego rw’ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n’imiteguro yabo cyane cyane mu bice bifite ibyago biri hejuru byp kuba byakwinirirwa na Ebola.
Yagize ati: “Abafatanyabikorwa ba Loni bongereye ubumenyi abakora mu rwego rw’ubuzima ku bijyanye no gukumira ubwandu no guhangana na bwo, gutahura uburwayi bushya ndetse no gutangira amakuru ku gihe. Abafatanyabikiorwa ba Loni na none kandi batanze ibikoresho by’ubwirinzi, ibyo gufata ibipimo, ibyo gusuzuma, amazi meza n’ibikorwa by’isukura by’umwihariko mu duce dufite ibyago byinshi byo kwinjirirwa.”
Yakomeje agira ati: “Imbaraga zo gukurikirana iki cyorezo zirakomeje, harmo gusuzuma abinjirira ku mipaka y’ingenzi no kwagura uburyo bwo gukurikirana isuku n’isukura ry’ibidukikije n’amazi yanduye. Hari kandi ibikorwa by’ubukangurambaga no gufatanya n’abaturage binyuze mu biganiro kuri radio n’inyandiko ziriho ubutumwa.”
Farhan Haq yavuze ko OCHA ikomeje gutangaza izamuka ry’abarwayi ba Ebola n’imfu muri RDC, bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri serivisi z’ubuvuzi no ku mbaraga zishyirwa ku guhangana n’iki cyorezo.
Kugeza ku wa 25 Nyakanga, yavuze ko abayobozi b’ubuzima ku rwego rw’Igihugu bemeje abarwayi ba Ebola basaga 3 200 mu Ntara ya Ituri, iya Kivu ya Ruguru, iha Haut-Uele ndetse n’iya Tshopo
Haq akomeza agira ati: “Abarwayi bashya basaga 100 bagaragaye mu munsi wakurikiyeho.”
Ahamya ko Loni n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyigikira ubuyobozi bwa Congo mu birebana no gukurikirana imiterere y’iki cyorezo, abahuye n’abarwayi, ibipimo bipimirwa muri laboratwari ndetse no kwita ku barwayi.
Ati: “Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP) ryatanze ibyo kurya ku barwayi, abahuye n’abarwayi n’abatishoboye basaga 23 000, mu Ntara ya Ituri, Kivu ya Ruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.”
Yasobanuye ko Ikigega cya Loni cyita ku bana n’abafatanyabikorwa cyasuye ingo zirenga 27 000 mu gushyigikira no gukurikirana abakekwaho ubwandu mu miryango yagaragayemo ubu bwandu.
Hagati aho Haq yavuze ko imbaraga zo kongera imyiteguro yo guhangana n’icyorezo mu Ntara zitaragaramo iki cyorezo. Ati: “Uyu munsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) watangije amahugurwa impuguke mu isuku ku Bitaro Bikuru byo mu Ntara ya Bas-Uele mu kugabanya ibyago byo gukomeza kwaguka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *