U Rwanda rwashyizeho icyunamo mu kuzirikana Perezida Magufuli
Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021
Mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro na Tanzania kubera urupfu rw’uwari Perezida wayo John Pombe Magufuli, Perezida Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu Rwanda guhera uyu munsi kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa.
Amabendera y’u Rwanda n’aya Afurika y’Iburasirazuba arurutswa guhera uyu munsi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe,Dr.Ngirente Edouard, rikomeza rigira riti "Dukomeje kwifatanya no kwihanganisha abaturage n’Ubuyobozi bwa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania ndetse n’umuryango wa Nyakubahwa Perezida Magufuli."
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yababajwe no kubura "umuvandimwe n’inshuti yanjye" Perezida John Magufuli.
Ku rubuga rwa Twitter, Kagame yanditse ko "umusanzu we ku gihugu cye no ku karere kacu utazibagirana".
John Magufuli byatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania ko yapfuye ejo ku wa gatatu azize uburwayi bw’umutima, yari afite imyaka 61.
Mu ruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania rwabaye mu kwezi kwa kane 2016, Perezida Magufuli yasuye u Rwanda aciye ku mupaka wa Rusumo.
Ku butegetsi bwa Magufuli, imibanire ya Tanzania n’u Rwanda yarahindutse itandukana n’uko byari bimeze ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete.
Ubwo yari mu Rwanda mu 2016, yavuze ko adakunda gukora ingendo mu mahanga kuko "aba ahugiye mu kazi" kandi aba ashaka "kuzigama umutungo w’igihugu".
Icyo gihe yagize ati: "Natumiwe kujya ahantu henshi harimo no mu Burayi ariko sinabikoze. Ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga nagombaga kuza."
John Pombe Magufuli, umuhungu wavutse ku muhinzi-mworozi utifashije akaza kuba Perezida wa Tanzania mu mwaka wa 2015, yapfuye ku wa gatatu afite imyaka 61, leta itangaza ko yazize ibibazo by’umutima.
Ubuzima bwa John Magufuli mu ncamake
Yavukiye i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, mu mwaka wa 1959
Yize ubutabire (chimie/chemistry) n’imibare kuri Kaminuza ya Dar es Salaam
Yabaye umwarimu w’ubutabire n’imibare
Yatowe bwa mbere nk’umudepite mu 1995
Yabaye minisitiri mu 2000
Yatorewe kuba perezida bwa mbere mu 2015
Yatsindiye manda ya kabiri mu mwaka wa 2020
Itegeko Nshinga rya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika adahari ku mpamvu z’urupfu cyangwa atabasha gusohoza inshingano ze bitewe n’uburwayi cyangwa izindi, Visi Perezida ashobora kurahizwa akayobora igihe cyari gisigaye ngo manda ya Perezida irangire.
Nyuma yo kurahira, uwo muperezida mushya agisha inama amashyaka ari mu gihugu agashyiraho Visi Perezida.
Ibi bivuze ko Madamu Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 ariwe ugomba kuba Perezida wa Tanzania. Azayobora manda yari isigaye ya Magufuli, bivuze ko azarangiza izi nshingano mu 2025.
Samia abaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Tanzania, n’uwa gatandatu kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Ni n’uwa mbere w’umugore uyoboye igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *