U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’imiti ku rwego mpuzamahanga(ML3)
Yanditswe: Friday 06, Dec 2024

U Rwanda rwabaye igihugu cya 8 muri Africa cyashyizwe mu rwego rwa "Maturity Level 3(ML3) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO)
WHO yemeje Urwego Rushinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda(FDA) ko rufite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’imiti ku rwego mpuzamahanga ( International regulation competence) nyuma y’igenzura ryabaye kuva taliki 29-30/10/2024!
Ubu FDA ikaba yahawe uburenganzira bwo gupima no kwemeza ubuziranenge bw’imiti ivura abantu ikorerwa mu nganda haba mu Rwanda no mu bindi bihugu!
Ni nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzobere za WHO ku bushobozi bwa FDA aho bagenzuye ibipimo bigera kuri 250 zikayishyira ku rwego rwa “Maturity Level 3 (ML3)”!
U Rwand na Senegal byiyongereye ku bindi bihugu 6 muri Afurika birimo Egypt, Ghana, Nigeria, South Africa, Tanzania na Zimbabwe biri kuri uru rwego rwa “ML3”!
Iyi ikaba ari inkuru nziza ku rwego rw’Ubuzima mu Rwanda ndetse n’ishoramali mu bijyanye no gukorera imiti imbere mu gihugu!
Ibi bikazafasha u Rwanda kugera ku ntego za NST2 rwihaye cyane cyane intego ya 4(Guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu) n’iya 8 (Guteza imbere ubuzima bufite ireme kuri bose//ubwo no kugera kuri service z’imiti kandi ihendutse mu buryo bworoshye)!
Kugeza ubu imiti yakorerwaga mu Rwanda byasabaga kujya kuyipimisha hanze aho byari bihenze cyane ariko kuri iyi nshuro bakaba bashobora kuyipimisha muri FDA yayemeza ikajya ku isoko!
Ni amahirwe kandi ku EAC kuko kugeza ubu hari Tanzaniya gusa! EAC ikaba ibonye igihugu cya kabili gishobora gupima imiti ivura abantu ikorerwa mu nganda zo mu bihugu byo mu Karere!
Ku isi yose Ibihugu biri kuri uru rwego rwa “ML3” mu bipimo bya WHO bikaba ari 18 gusa!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *