Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo gukoresha imiti igamije guhangana n’indwara ya Malaria, mu rwego rwo kwirinda ko umuti umwe ukomeza gukoreshwa cyane bikagabanya ubushobozi bwawo bwo kuvura iyi ndwara.
RBC ivuga ko gukoresha ubwoko bumwe bw’umuti usanzwe umenyerewe nka Coartem igihe kirekire bishobora gutuma agakoko gatera Malaria kagira ubudahangarwa kuri wo.
Umuganga ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, Habimana Pierre Celestin, yavuze ko ubu buryo buzafasha kuvura neza abarwayi no kugabanya ibyago by’uko Malaria yakomeza kwihagararaho imbere y’imiti.
Ati “Mbere uko Coartem yakoraga si ko uyu muti ukora, kuko wasangaga tuvuye umurwayi, nyuma y’icyumweru akagaruka atarakize, ariko uyu rwose uramuvura agakira kandi neza.”
Umukozi ushinzwe ubwirinzi no kurwanya Malaria muri RBC, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko bakoresheje uburyo bwa MFT (Multiple First-line Therapies), bagabanyamo igihugu ibice bitatu, bagamije kujya bahinduranya imiti ya Malaria, ikajya yoherezwa muri ibyo bice by’igihugu kugira ngo agakoko katamenyera umwe.
Ati “Twifashishije uburyo bwo gukoresha umuti wa Malaria umwe ubutaha tugakoresha undi, tugamije gukomeza guhangana n’iyi ndwara kugira ngo agakoko kawo katamenyera umwe, nyuma tukazabura undi wo gukoresha.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC,igaragaza ko mu 2025 abarwayi ba Malaria bageze kuri miliyoni 1,2.
Mu 2025, mu bigo nderabuzima byo mu Rwanda hatangijwe indi miti mishya izwi nka ‘Dihydroartemisinin-Piperaquine (DHAP) na Artesunate-Pyronaridine (ASPY) yunganira iya Coartem mu guhangana n’iyi ndwara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *