skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye gukingira Abaganga Marburg nk’urwego yibasiye cyane

Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangije kuri iki cyumweru gukingira indwara y’umuriro ukabije iterwa na virusi ya Marburg imaze iminsi igaragaye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nubwo izi nkingo za Marburg zikiri mu igerageza, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko bidasobanuye ko hari ikibazo zateza ku buzima bw’abantu. Yavuze ko zakoreshejwe mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko inkingo nkeya zimaze kuboneka zigiye guhabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, nk’abakozi bo kwa muganga ndetse n’abahuye n’abamaze kwandura.

Ni inkingo zaraye zigeze mu Rwanda zivuye muri Amerika, zakozwe n’ikigo cyazobereye mu gukora inkingo cyitwa Sabin Vaccine Institute.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko muri rusange, iyi ndwara ya Marburg yica kimwe cya kabiri cy’abayanduye. Ibiza byayo byabanje byari bizwiho ko byishe ku kigero kiri hagati ya 24% na 88% by’abayanduye.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko doze (doses) 700 z’inkingo ari zo zitangira gutangwa kuva kuri iki cyumweru.

Mu ntangiriro zirahabwa abakozi bo kwa muganga, cyane cyane abakora ahakirirwa indembe, abarwayi ndetse n’abantu bahuye na bo.

Avuga ku mpamvu abo ari bo bagomba guherwaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ari ukugira ngo barinde abaganga, "ariko ni no mu rwego rwo kubamara ubwoba kugira ngo hatagira abacika intege kuko kugeza ubu 80% by’abamaze gupfa ni bagenzi babo bakoranaga..."

Yongeyeho ati: "Abandi tugomba gukingira ni abarwayi ndetse n’abahuye na bo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo."

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko inkingo 700 zidahagije ariko ko ari zo zashoboye guhita ziboneka. Ku ndwara nk’izi zidakunze kuboneka ngo ntibyoroshye guhita ubona inkingo mu gihe indwara yadutse.

Kuri ubu ngo ibiganiro birakomeje kugira ngo haboneke n’izindi nkingo, cyakora ngo birashoboka cyane ko iyi ndwara yahagarikwa bitarakenerwa ko hakingirwa umubare munini w’Abanyarwanda.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko mu gutanga inkingo hagiye kwiyambazwa imodoka zashyizwemo ibyangombwa bikenewe zizwi nka ’Mobile Clinics’, zigomba gusanga abantu kwa muganga cyangwa ahahurijwe abantu bahuye n’abarwayi bari gukurikiranwa.

Uretse inkingo, ministeri y’ubuzima ivuga ko yamaze no kubona imiti ibiri yo kurwanya iyi ndwara. Ni imiti yatanzwe n’Amerika ikozwe n’ikigo gikora imiti cya Gilead.

Kugeza ubu hamaze gushyirwaho ahantu hatanu mu gihugu hafite ubushobozi bwo gupima indwara ya Marburg, nkuko minisiteri y’ubuzima ibivuga.

Ku bipimo bigera ku 2,100, hamaze gutahurwa abantu 49 banduye. Abantu 12, barimo umwana muto, bamaze kwicwa n’iyi ndwara.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abakozi bo kwa muganga ari bo bibasiwe cyane n’iyi ndwara ku kigero cya 80%.

Kugeza ubu kandi abarwayi umunani baravuwe barakira ndetse bamaze no gusezererwa, mu gihe 29 bakiri kuvurwa.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hari abandi barwayi atavuze ingano bafite amahirwe yo gukira iyi ndwara kuko ibipimo bya mbere byerekanye ko nta virusi ikiri mu mubiri.

Gusa ngo hakenewe gukorwa ibindi bipimo kugira ngo byemezwe niba abo na bo barakize burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa