skol
fortebet

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bitatu bizubakwamo uruganda rukora inkingo za COVID-19

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika bizubakwamo uruganda rukora inkingo za COVID-19 kandi ngo iyo gahunda igeze kure.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 kamena 2021, ubwo yari mu Nama yiswe Qatar Economic Forum.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika wihaze mu nkingo ari uko ugomba gutangira kuzikorera.

Ati "Biroroshye Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose bo ku Isi cyane iyo bigeze ku gukora inkingo aho gutegereza inkingo ziturutse aho hantu bazikorera. Aka kanya Afurika irajwe ishinga no kugerageza gukora ibyo, gushaka abafatanyabikorwa bo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo, dufite Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, dufite Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, dufite abandi bafatanyabikorwa bashaka kuza gufatanya n’Umugabane wacu muri ibyo."

Yavuze ko u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal aribyo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Ati "Mu gihe ibyo bizaba byatangiye gukora ndacyeka tuzabasha kubona inkingo dukeneye ku gihe ndetse n’Isi yose. Ku Mugabane wacu hazaba hari ahantu hatatu hakorerwa inkingo za COVID-19 ndetse ibi bihugu bimaze gutera intambwe ndende muri uwo murongo ibyo ni Afurika y’Epfo, Sénégal n’u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko ibi bigo bizakora inkingo byifashishije ikoranabuhanga rya mRNA ndetse yemeza ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro izatuma uru ruganda rutangira gukora.

Ati "Tuzaba turi mu hantu ku Mugabane aho ibikorwa byo gukora inkingo bizabera ku Rwanda by’umwihariko, twakoranye n’inganda zifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mRNA."

"Iri ni ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, mu buhinzi cyangwa ku bindi byorezo. Twamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga turi kuganira n’abantu bazatanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse ndatekereza ko mu mezi make dushobora gutangira gukora ibitarigeze bibaho."

Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.

Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virusi ya SARS-COV2 itera COVID-19.

Ahagana mu myaka ya 1990, ni bwo Umunya-Hongrie, Katalin Karikó w’imyaka 66 ubu, yagaragaje bwa mbere ko mRNA yakora mu ikorwa ry’inkingo ariko aterwa utwatsi.

Inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwe muri ubwo buryo; mu gihe urwa Johnson&Johnson na rwo rwabo, AstraZeneca y’Abahinde, Sputnik V y’Abarusiya na Sinovac y’Abashinwa zakozwe mu buryo buzwi nka “adénovirus” bwifashisha utunyangingo twa virus ivurwa.

Kugeza ubu inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA ziracyari nkeya ariko hagaragazwa ko kuzikora bitagoranye cyane nk’uburyo gakondo kuko zo zikoreshwa ibikoresho bisanzwe muri laboratwari gusa.

Byitezwe ko uko ikoranabuhanga rizagenda ritera imbere mRNA izifashishwa mu gukora urukingo rumwe ruzajya rukingira indwara zose zandura zishobora kurwanywa, kuzikingira bigatandukanywa n’umubare wa doses zizajya zihabwa umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa