Ubuhamya bw’abarwaye Sida bo mu Rwanda bashyingiranywe n’abatayifite
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
“Tugomba kujya kwa muganga tukareba uko duhagaze” Icyemezo cya nyuma kiba gisigaye ku bagiye gushinga urugo nyuma yo kwemeranya ibindi byose ariko kinashobora gusenya ibyabanje byose bijyanye n’ibisubizo bibonetse.
Ni imvugo igaragaza ko kwihanganira kubana n’ufite Virusi itera Sida ubizi bigoye. Hari n’abajya kwipimisha basanga ibisubizo ari ‘négatif’ bagategereza amezi runaka bakazongera.
Byose bigamije kumenya neza niba uwo mugiye kubana adafite iyi ndwara itarabonerwa urukingo yica abantu 2600 bo mu Rwanda buri mwaka hakandura 3200 mu mezi 12.
Sida yageze mu Rwanda mu myaka 42 ishize. Yatangiye yica benshi kuko imiti itari yagera kuri benshi, abantu banywa ibinini bine ku munsi, ariko ubu byarahindutse banywa kimwe ku munsi. Hakozwe byinshi.
U Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na SIDA bagabanutse kugeza kuri 86%.
Ubu abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234. Ubwandu bushya buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.
U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana na 95% by’abafite Virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Hakomeje gutezwa imbere imiti ihangana n’iyi ndwara, abanywaga ibinini hafi bine bagera kuri kimwe ku munsi ndetse hari n’ibinini bifasha umuntu kutandura ibizwi nka ‘PrEP’. Abantu 222.986 bafite virusi Itera Sida bafata imiti.
Kubana n’ufite Virusi itera Sida utayifite ntibikiri inkuru mu Rwanda
Kubera ko Abanyarwanda bafatira imiti ku gihe, hari abageze ku kigero cyo kutanduza yewe nubwo mwakora imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Biba ku muntu udasiba kunywa iyi miti. Yapimwa hagasangwa ko byibuze afite virusi nshya ziri munsi ya 200 muri mililitiro imwe y’amaraso aya ni nka kimwe cya gatanu y’ayajya ku kayiko kamwe gato k’isukari.
Ukutagaragara kw’izo virusi kugomba kuguma uko byibuze mu mezi atari munsi y’atandatu kugira ngo umuntu ntabe yakwanduza mugenzi we.
Ni ha handi uzasanga umuntu ufite Virusi itera Sida abanye na mugenzi we utayifite bakamarana imyaka agahishyi utayifite atarayandura.
Ni ko byagendekeye Mimi na Mugabo (amazina twabise atari ayabo). Bose bafite Virusi itera Sida ariko buri umwe yabanye n’utayifite ku buryo nka Mimi amaze imyaka 30 abana n’umugabo we ariko kuko bakurikiza amabwiriza ntamwanduze.
Ni ko bimeze no kuri Mugabo umaze amezi atandatu ashatse, we yanduye Virusi itera Sida ayikuye ku gukora ku gikoresho cyakoreshejwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *