Uburyo turyamamo ngo bufite icyo busobanura ku myitwarire yacu
Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Daily buvuga ko imiryamire ya muntu ifite byinshi isobanura ku myitwarire ye iyo abyutse. Abantu bakunda kuryama bagaramye ngo babyuka mu gitondo bameze neza nta mavunane kandi bafite amerwe yo gutangira umunsi mushya.
Abakunda kuryama bubitse inda, ngo ni ikimenyetso cyo kuba umuntu yarenzwe n’ibintu (out of control) nk’uko ikinyamakuru The Daily Orbit kibyita mu cyongereza.
Abantu bakunda kuryamira urubavu birambuye usanga ari abantu bafite imitwe ikomeye (bagoye), kuko ngo iyo bakangutse mu gitondo nabo ubwabo bumva umutwe uremereye.
Abantu benshi (58%) ngo bakunze kuryamira urubavu kandi bahinnye amavi. Kuryama muri ubu buryo ngo ni ikimenyetso cy’uko umuntu aba yahuye n’ibimugora byinshi (stress), ariko akabyuka mu gitongo umutwe wabashije kuruhuka bya bindi byose byawunanije mu munsi.
Ikinyamakuru gisoza inkuru yacyo kibaza kiti: Ese ko hari abantu usanga batagira uburyo bumwe bwihariye baryamamo ahubwo ugasanga mu ijoro bashobora kuryama muri ubwo buryo bwose bwasobanuwe, byo byaba bisobanura iki?
Gusa nta gisubizo ubushakashatsi butanga, ahari umuntu yavuga ko ari ibintu bisanzwe kuko n’ubundi iminsi isa ariko ntihwane, kandi n’umuntu ubwe ntahora abyuka ameze kimwe iminsi yose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *