skol
fortebet

Ubwiru buri mu koga amazi akonje

Yanditswe: Friday 20, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunda kwiyuhagira amazi ashyushye kuruta kwiyuhagira akonje. Nyamara, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko yaba amazi akonje cyangwa ashyushye ashobora kugirira akamaro ubuzima bwacu.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe mubyiza byo kwiyuhagira amazi akonje kubw’inyungu zitandukanye z’umubiri wacu:

1.Gukaraba amazi akonje, bigabanya ibinure mumubiri, kuko umubiri ubitwika ushaka kuzamura ubushyuhe bwo mumubiri wacu.

2.Bigabanya umunaniro ndetse no gucika intege mu mubiri

3.Gukaraba amazi akonje byongera uburumbuke (fertility) bw’abagore.

4.Gukaraba amazi akonje byongera imbaraga n’imibereho myiza by’umubiri

5.Gukaraba amazi akonje biri mubirinda umubiri gutanga umwuka mubi ( impumuro mbi)

6.Gukaraba amazi akonje, byongerere umubiri ubwirinzi kuburyo wihanganira ububabare kurenza umubiri wuhagirwa amazi ashyushye burigihe.

7.Gukaraba amazi akonje birinda uruhu gusaza imburagihe .

8.Gukaraba amazi akonje, bifasha gusinzira neza cyane cyane iyo uyakarabye nka mbere y’isaha yo kuryama.

9.Gukaraba amazi akonje bifasha cyane mugutembera neza kw’amaraso cyane cyane kubageze muzabukuru.

10.Gukaraba amazi akonje bifasha cyane mugukemura ikibazo cyo kuribwa imitsi cyane cyane nka nyuma y’imyitozo ngorora mubiri

11.Gukaraba amazi akonje bifasha kugira imisatsi ndetse n’uruhu bimeze neza.

Ugize igitekerezo, icyifuzo cyangwa inyunganizi kubyo twabateguriye watwandikira ubinyujije muri comment.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa