skol
fortebet

Ubwoko bw’uducurama byakekwaga ko bwazimye bwavumbuwe mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwoko bw’uducurama bugeramiwe no gucika bwavumbuwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda nyuma y’uko buheruka kuboneka gusa mu myaka 40 ishize.
Hari hashize imyaka 40 ubu bucurama butakiboneka ku isi, bitekerezwa ko bwazimiye cyangwa bwacitse burundu. Dufite izina rya ’Hill’s horseshoe bat’ni uducurama twabonetse muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.
Ikigo kivuga ko cyongeye kuvumbura utu ducurama, kiyobowe na Bat Conservation International, cyabonye uducurama tubiri bita Horshoe Bats mu buvumo mu (...)

Sponsored Ad

Ubwoko bw’uducurama bugeramiwe no gucika bwavumbuwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda nyuma y’uko buheruka kuboneka gusa mu myaka 40 ishize.

Hari hashize imyaka 40 ubu bucurama butakiboneka ku isi, bitekerezwa ko bwazimiye cyangwa bwacitse burundu. Dufite izina rya ’Hill’s horseshoe bat’ni uducurama twabonetse muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Ikigo kivuga ko cyongeye kuvumbura utu ducurama, kiyobowe na Bat Conservation International, cyabonye uducurama tubiri bita Horshoe Bats mu buvumo mu 2019, ariko byafashe imyaka itatu yo kugenzura no kwemeza neza niba ari buriya bwoko koko.

Ubwoko bw’utu ducurama burangwa n’isura yihariye, byakomeje gukekwa ko bwazimye, ariko umwaka ushize byatangajwe ko ari ubwoko bwugarijwe no kuzimira.

Abashinzwe inyamaswa muri Parike ya Nyungwe ubu bashyizeho uburyo bwo gushakisha no gukurikirana utu ducurama tuguruka nijoro muri iri shyamba ry’inzitane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa