skol

Ubwongereza bwatsinze urubanza rwo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yatsinze urubanza rwabuzaga umugambi wabwo wo kohereza mu Rwanda abimukira bajya muri icyo gihugu gushakayo ubuhungiro.
Uyu mwanzuro umaze gutangazwa n’abacamanza bo mu rukiko rukuru i London.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, umudepite Caroline Lucas wo mu ishyaka rya Green yavuze ko ari umwanzuro ”ubabaje cyane”. Yavuze ko umwanzuro wo kohereza bamwe mu bashaka ubuhungiro mu Bwongereza nta ”bumuntu” ugira, ”utaboneye kandi udashobora (…)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yatsinze urubanza rwabuzaga umugambi wabwo wo kohereza mu Rwanda abimukira bajya muri icyo gihugu gushakayo ubuhungiro.

Uyu mwanzuro umaze gutangazwa n’abacamanza bo mu rukiko rukuru i London.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, umudepite Caroline Lucas wo mu ishyaka rya Green yavuze ko ari umwanzuro ”ubabaje cyane”. Yavuze ko umwanzuro wo kohereza bamwe mu bashaka ubuhungiro mu Bwongereza nta ”bumuntu” ugira, ”utaboneye kandi udashobora gushyirwa mu bikorwa”.

Ariko abacamanza ibyo ntibabibona gutyo kuko bavuze ko uwo mwanzuro uhuye n’amategeko.

Umucamanza Lord Justice Lewis yagize ati: “Twasanze bijyanye n’amategeko ko leta ikora gahunda yo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro kugira ngo dosiye zabo z’ubuhungiro zifatirwe umwanzuro hariya.”

Avuga ko ibyemezo byashyikirijwe urukiko byerekena ko imikoranire hagati y’Ubwomgereza n’u Rwanda igamije gushaka ko ama dosiye y’abasaba ubuhungiro yigirwa neza hariya.”

Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kohereza abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona ku bujuje ibisabwa, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo binyuranyije n’amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bimaze igihe bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanini bakinjirira ku nzira y’amazi itandukanya u Bwongereza n’u Bufaransa izwi nka English Channel.

Imibare iheruka igaragaza ko nibura abantu 40 000 bamaze kunyura muri iyo nzira y’amazi itemewe mu 2022, umubare uruta kure abimukira 28,526 bahinjiriye mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa