skol
fortebet

Uko byifashe ku mupaka wa Gatuna wafunguwe ku mugaragaro

Yanditswe: Monday 31, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Saa tatu n’igice z’igitondo i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nta rujya n’uruza ruratangira kuboneka kuri uyu munsi byatangajwe ko ufungurirwaho.
Byari byitezwe ko uyu mupaka ushobora kuba uhuze cyane mu gitondo cya none kuwa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka itatu ufunze, ariko mu buryo busa n’ubutunguranye hamaze kwambuka abantu mbarwa.
Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru wahageze mu gitondo kare,avuga ko abantu babiri n’imodoka imwe aribo bamaze (...)

Sponsored Ad

Saa tatu n’igice z’igitondo i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nta rujya n’uruza ruratangira kuboneka kuri uyu munsi byatangajwe ko ufungurirwaho.

Byari byitezwe ko uyu mupaka ushobora kuba uhuze cyane mu gitondo cya none kuwa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka itatu ufunze, ariko mu buryo busa n’ubutunguranye hamaze kwambuka abantu mbarwa.

Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru wahageze mu gitondo kare,avuga ko abantu babiri n’imodoka imwe aribo bamaze guca kuri uyu mupaka kuva mu ijoro ryacyeye.

Yaba abava muri Uganda baza mu Rwanda cyangwa abava mu Rwanda bajya hakurya, ntibaratangira kwambuka ari benshi kugeza kuri iyi saha.

Ntibizwi neza niba hari amabwiriza abuza abaturage kwambuka yatanzwe.

Uyu mupaka wakoreshwaga kurusha iyindi,wafunzwe kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibi bihugu byombi,amaze iminsi ashakirwa umuti.

Indi mipaka ya Cyanika na Kagitumba nayo yari ifunze ku bagenzi basanzwe, nubwo indege hagati y’imirwa mikuru y’ibi bihugu zo zakomeje kugenda.

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yumvikanye ku binyamakuru byo mu gihugu avuga ko nubwo intambwe igaragara yatewe ariko ikibazo kitararangira neza.

Byitezwe ko mu masaha ari imbere bamwe mu bategetsi bashinzwe abinjira n’abasohoka bagera kuri uyu mupaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa